AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yashizemo umwuka ari gutera akabariro ubwo yashakaga kwemeza umugore we

Umugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga kwemeza bidasanzwe umugore we, akifashisha ibinini bitera abagabo imbaraga agatera akabariro birenze ubushobozi bwe bikarangira ashizemo umwuka.

Umugore we wo mu gihugu cya Ghana yahise atabwa muri yombi na Polisi nyuma y’aho umugabo we yitabye Imana azize gutera akabariro cyane kugira ngo amushimishe, dore ko ngo yamuhozaga ku nkeke amubwira ko ntacyo ashoboye mu buriri.

Umuntu ukoresha umuyoboro wa Instagram @johnnyjamjam ni we watanze aya makuru,avuga uburyo uyu mugabo yemeye kujya gushaka ibinini bitera akanyabugabo hanyuma yamara kubinywa agashaka kunezeza umugore we bikarangira ahasize ubuzima.

Uyu watanze amakuru yavuze ko uyu mugabo wahozwaga ku nkeke yanze ko umugore we yazamuca inyuma cyangwa akamusiga bityo yigira inama yo kugura ibinini.Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo umugore we yahise atabwa muri yombi aho ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger