AmakuruAmakuru ashushye

Umugabo yaririye imbere ya perezida ubwo yavugaga uko yarenganyijwe na minisitiri w’ubutabera

Niyoyandemye Moïse uvuga ko ari impunzi yaririye imbere ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yamugezagaho ikibazo cy’akarengane avuga ko yagiriwe n’uwabaye Minisitiri w’Ubutabera, Jeanine Nibizi.

Uyu Murundi avuga ko mu gihe yari mu gihugu cye yakuwe mu bye, Ati:’’Nkurwa mu bana, nsinyishwa amasezerano y’uko ntazasubira ku rugo rwanjye’’.

Nyakubahwa Perezida mwavuze ubutabera, njyewe maze imyaka 6” Yavuze ko agiye kuvuga amazina y’abahoze ari ba Minisitiri babiri b’ubutabera bamurenganyije.

Avuga kuri uyu muyobozi wamusabye gusinya urupapuro rwemeza ko avuye mu mutungo we wose, Perezida Ndayishimiye yamubajije uwo ari we, amusubiza ko ari Jeanine Nibizi wabaye Umushinjacyaha Mukuru, uyu akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu mezi make ashize.

Niyoyandemye yavuze ko hari ababwiye Nibizi ko uyu mugabo afite umutungo mwinshi, imanza zose yaciyemo yagiye ashoramo amafaranga.

Gusa we amanitse amaboko yombi mu kirere, yarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu, amubwira ko nta dosiye afite mu butabera, nta cyaha yigeze ahamwa.

Yafashwe n’ikiniga, araturika ararira, asaba Perezida Ndayishimiye ati:’’Nyakubahwa, icyo ngusabye nsubiza mu byanjye’’. Yahise aha umwanya umuturage wari umukurikiye. Uyu muturage avuga ko ari impunzi kandi ari mu gihugu cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger