AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yamaze imyaka 22 ari mu rukundo rw’agatangaza n’ingonakazi (Amafoto)

Umugabo w’umurobyi yagaragaje ko amaze imyaka 22 ari mu rukundo rw’agatangaza n’ingona, mu gihe benshi batabashya kwemera ko kuba inshuti n’ingona bishoboka.

Mu 1989, ku nkombe z’umugezi muri Costa Rica, ubucuti butigeze bubaho hagati y’umurobyi n’ingona bwaratangiye ubwo uwo mugabo yasangaga iyi nyamaswa iri mu kaga akayitabara.

Iyi ngona yari hagati y’urupfu n’ubuzima yari ikeneye gutabarwa kandi Gilberto “Chito” Shedden, ntiyazuyaje kuba Umusamariya Mwiza arayitabara. Yavuye iyi ngona arayirekura irigendera.

Gilberto “Chito” Shedden yamaze imyaka isaga makumyabiri ari inshuti magara n’iki gikoko yaje kwita “Pocho” nyuma yo kugikura ku nkombe y’uruzi cyarashwe.

Nkuko ikinyamakuru Daily Star kibitangaza, Chito yamaze amezi atandatu avura iki gikoko,akigaburira ibiro 70 (31kg) by’inkoko n’amafi buri cyumweru kugeza ubwo cyongeye kugira imbaraga zo kongera guhiga.

Iyo yabaye intangiriro y’umubano wamaze imyaka 22 gusa ikibabaje nuko iyi ngona yapfuye, gusa ngo Chito ari kugerageza gushaka umusimbura wa Pocho.

Yibuka ingona ye ya mbere, Chico yagize ati: “Nakomeje kuyiha ibiryo. Ubwa mbere, ntabwo yariye, ariko nyuma yatangiye kurya. Nakomeje kuyigaburira inkoko kugeza itangiye kumera neza. Nagerageje kuyitunga kugira ngo yumve ko nyitayeho.

“Iyo nayikoraho, rimwe na rimwe yakundaga kurakara, bityo nkomeza kuyikorakora.Narayibwiraga nti ” humura, humura. Ndashaka kuba inshuti yawe. Witware neza” kuko utazongera kubabara ukundi. ”

Chito ati: “Ariko ibiryo ntibyari bihagije.Ingona yari ikeneye urukundo rwanjye kugira ngo igarure ubushake bwo kubaho.”

Chito yamaranye igihe kinini n’iyi ngona yakundaga nyuma y’aho umugore we amusize ariko ntiyababaye cyane,nkuko abivuga ati: “Undi mugore nashoboraga kubona. Pocho yari umwe muri miliyoni.”

Amaherezo, iyi nyamaswa yarakize bihagije kugira ngo isubizwe mu mazi maze ayirekura mu ruzi rwo hafi y’urugo rwe.

Ariko bukeye bwaho, Chito yasanze inshuti ye isinziriye hanze y’urugo rwe. Ingona yari “yafashe icyemezo” cyo kugumana n’inshuti nawe

Yatangiye kujya akina n’iki gikoko imbere y’mbaga nyamwinshi,bakabona amafaranga.

Agira ati: “Ingona imaze kunkurikira mu rugo, ikansanga igihe cyose nyihamagaye izina ryayo, nari nzi ko ishobora gutozwa.”

Utu mugabo yagaragaje ko kubana n’ingona bishoboka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger