AmakuruInkuru z'amahanga

Umugabo yakoze ibidasanzwe kugirango abashe gukora urugendo n’indege

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Indonesia gikunze kwibasirwa n’imyuzure myinshi cyane ndetse n’imitingito ikabije, yakoze ibintu bidasanzwe kugirango abashe kubona amahirwe yo kwinjira mu ndege kandi asanzwe arwaye icyorezo cya Coronavirus.

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Indonesia, byatangaje ko umugabo wahawe izina rya DW yafashe umwanzuro wo gukora ibintu bidasanzwe kandi bitemewe n’amategeko kugirango abone uko yakwinjira mu ndege yari igiye gukora urugendo iva mu gace kamwe yerekeza mu kandi mu gihugu cya Indonesia imbere kandi yari yaranduye icyorezo cya Coronavirus ubusanzwe abafite iki cyorezo batemererwa kujya mu ndege.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wiswe DW yifuzaga kujya mu kandi gace avuye iwabo aho asanzwe atuye ariko kubera Covid-19 yari arwaye akabura uko yabigenza, yahise yigira inama yo kwihinduranya yigira nk’umugore wey maze yambara imyenda ye anafata n’ibyangombwa byose by’umugore we arangije afata urugendo ajya ku kibuga cy’indege aratega ntihagira umuntu n’umwe umenyako ari umugabo.

Mu gihugu cya Indonesia ndetse no kw’isi yose ntabwo umuntu ufite ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus aba yemerewe kugenda mu ndege irimo n’abandi bantu kuko yahita yanduza abandi iki cyorezo, ariko uyu mugabo wari waranduye iki cyorezo yabirenzeho akoresheje amanyanga ndetse abasha kwinjira mu ndege ntihagira umenya uwo ariwe.

Ubwo urugendo rwari rugeze mu mahina uyu mugabo byaje kumenyekana ko ari umugabo nyuma y’uko afashe imyenda yari yambaye y’umugore we maze ayikuramo yambara imyambaro ye isanzwe hanyuma umukozi wo mu ndege ahita amubona niko guhamagara abandi bahita bamufata, Akimara gufatwa yasanganywe urwandiko rw’inzira (passport) rw’umugore we ndetse n’icyemezo cy’umugore we cyerekana ko nta corezo cya Coronavirus afite.

Polisi y’igihugu ya Indonesia yatangarije itangazamakuru ko uwo mugabo yafunzwe nyuma yuko indege igeze ku kibuga, kandi ko yahise apimwa icyorezo cya Coronavirus, Nyuma y’uko asanzwemo iki cyorezo yahise ategekwa kwishyira mu kato mu rugo iwe ndetse ikaba yavuze ko igihe yahawe cy’akato nikirangira izahita imurega mu rukiko.

Mu gihugu cya Indonesia abantu bagera kuri miliyoni eshatu bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, muri bo abantu bagera ku 79,000 bamaze kwicwa n’iki cyorezo muri iki gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 270.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger