AmakuruPolitiki

Umugabo wo mu Misiri yatawe muri yombi azira gusangira icyayi n’umukobwa

Umugabo uturuka mu Misiri wari mu gihugu cya Arabie Saoudite yatawe muri yombi  bitewe na Video yasakaye ahantu hose asangira icyayi n’umukobwa.

Muri iyo video, uyu mugabo uvuga ururimi rwo mu Misiri agaragara afata icyayi ari iruhande rw’umukobwa wipfutse mu maso nkuko bamwe mu basengera mi idini rya Isilamu babikora, yatawe muri yombi bikekwako uyu mukobwa ari uwo muri Arabie Saoudite dore ko amahame y’iki gihugu atemerera abagabo gusangira n’abakobwa ahantu hamwe na hamwe.

Ibigaragara muri iyi Video bihabanye n’amategeko yo muri Arabie Saoudite, birabujijwe ko ab’igitsina gore bahurira ahantu hamwe n’ab’igitsina gabo iyo bari ku kazi cyangwa se ahandi hantu hahuriye abantu benshi, iyo bimeze gutya, bategetswe kwicara batandukanye, ikindi kandi igihe umukobwa asohokeye ahantu runaka, agomba kuba aherekejwe na musaza we cyangwa se yaba ari umugore agaherekezwa n’umugabo we. Muri iyi Video hagaragara umukobwa n’umugabo gusa ngo ni yo mpamvu yatawe muri yombi.

Uyu uri mu gihome azira gusangira icyayi n’umukobwa, yafashwe na Minisiteri y’abakozi n’iterambere ry’abanyagihugu, akurikiranweho kwica amategeko agenga igihugu no kujya ahantu hagenewe abanya Saudi gusa.

Iyi Video yanakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, kuko Hashtag yo mu cyarabu ivuga ngo ‘Umunya-Misiri asangira icyayi n’umunya-Saudi” yakoreshejwe incuro zirenga 113000 mu gihe gito cyane, bivuze ko abantu benshi babibonye.

Muri iyo video y’amasegonda 30, uwo mugabo n’uwo mukobwa, baba baganira ku buryo barimo gusangira icyayi nta muntu n’umwe batumiye. Ibi ntabwo ari byo byababaje abanya-Saudi Arabia ahubwo bababajwe n’uko iyi Video ijya kurangira uyu mukobwa atamika uyu mugabo kandi ari ikizira mu muco wo muri iki gihugu.

Abanya Saudi benshi bagize icyo bavuga kuri uwo mugabo n’uwo mukobwa, benshi bibaza igituma hafunzwe umugabo gusa. Abakobwa batanze ibitekerezo kuri Twitter na bo bavuze ko uyu mukobwa na we agomba guhanwa.

Mu Misiri, abanyagihugu habise bagaruka ku budasa buri hagati y’ifatwa ry’uwo mugabo n’ibimaze iminsi bivugwa ko amateka y’abagore yateye imbere, dore ko mu minsi ishize bari baherutse kwemererwa gutwara imodoka mu gihe mbere byari ikizira kubona umugore atwaye imodoka.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger