AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo wiyita Yesu yatawe muri yombi we n’intumwa ze

Mu gihugu cya Uganda  umugabo wiyita Yesu  we n’abayoboke be 14 batawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu mu karere ka Lira , ahagana mu majyepfo ya Uganda.

Uyu mugabo witwa Alex Okello yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 25 Nzeli 2018 , Polisi imukuye aho yari yihishe mu karere ka Lira.

Uhagarariye Polisi kuri sitasiyo ya Lira “Lira Central Police Station” yabwiye Daily Monitor ko bamufungiye kuri iyo stasiyo ya Polisi we n’abayoboke be bagera kuri 14.

Umuvugizi wa Polisi yo mu majyaruguru ya Kyoga , David Ongom Mudong yemeje aya makuru  avuga ko uyu mugabo bafashe atari kuvuga ikintu na kimwe, ngo bategereje umwanya wo kumuhata ibibazo. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo bamwe mu bafatanywe na we bagaragaje ko bafite ubushake wo kuvugana na polisi ngo batange impamvu uyu mugabo yiyise Yesu.

Umupolisikazi wo kuri iyi stasiyo ifungiyeho  uyu mugabo, yavuze ko uyu mugabo agaragara nk’umukene gusa ngo abo bayoboke be bafatanywe na we bagurishije imitungo y’imiryango yabo yose ku mabwiriza bahawe n’uyu mugabo ngo bamukurikire kuko yababwiraga ko Isi izarangira mu kwezi  k’Ukwakira uyu mwaka.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger