AmakuruUrukundo

Umugabo wishwe n’idubu atabara abana be akomeje gushimwa na benshi

Umunya Canada Aaron Gibbons yishwe n’idubu ku munsi wo ku wa kabiri, ubwo yageragezaga kuyirinda abana be ubwo bari basuye ikirwa giherereye mu gice kigizwe n’urubura giherereye mu majyaruguru ya Canada, nk’uko Polisi yabitangaje.

Gibbons w’imyaka 31 y’amavuko n’abana be bari basuye ikirwa cya Sentry giherereye ku nyanja ya Hudson, kikaba kizwiho uburobyi ndetse n’ubuhigi bwinshi. Nyuma baje kwatakwa n’idubu nk’uko umuryango we wabitangarije CBS ikoranira hafi na CNN.

Uyu mugabo wari utuye mu gace ka Nunavut gaherereye mu majyaruguru ya Canada ngo  yahise ajya hagati y’iyi dubu ndetse n’abana be, nk’uko mubyara we witwa Eric Anoee yabitangarije CBC.

Anoee yagize ati” Bidasubirwaho Aaron yapfuye nk’intwari, yarinze abana be.”

Itangazo Polisi ya Canada yashyize ahagaragara, yavuze ko Gibbons nta mbunda yari afite ubwo iyi dubu yamwatakaga, Gusa ngo iyi dubu yahise iraswa ndetse yicwa n’abaturage bari bari kuri iki kirwa.

Gibbons wahawe iry’umupapa w’igikundiro ndetse n’umuhigi mwiza yabanaga n’umuryango we mu gace kegereye Arviat gasanzwe gatuwe n’abagera kuri 2,500.

Abaturage batuye muri aka gace bari mu bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mubyeyi, dore ko ngo urupfu nk’uru iyo rubayeho bigira ingaruka mbi ku batuye akagace bose.

“Muby’ukuri birababaje cyane. Urabona turi abantu bake batuye aha kandi iyo ibintu nk’ibi bibayeho, bitugiraho ingaruka twese.” John Main, umuyobozi wo muri aka gace.

Amakuru avuga ko umuntu waherukaga kwicwa n’idubu muri aka gace yaherukaga gupfa mu myaka 18 ishize.

Ikarita igaragaza agace Aaron yapfiriyemo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger