AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo w’imyaka 49 yanyoye ibinini bikabije bimufasha gutera akabariro n’umukunzi we bimusiga mu mva

Mu cyumweru gishize mu gace kitwa Nyazura muri Zimbabwe mu, umugabo w’imyaka 49 y’amavuko, Shepherd Chiwara, yapfuye azize kunywa akarenza urugero ibinini bimufasha mu gutera akabariro n’umukunzi we.

Shepherd Chiwara wo mu Mudugudu wa Marowa muri Nyazura yapfiriye mu rugo rw’umukunzi we, Stella Mafarachisi, nyuma y’amasaha atatu gusa yo kumarana igihe na we batera akabariro.

Mafarachisi ni we wabimenyesheje abapolisi mu masaha ya bukeye bwaho kandi nta mukino mubi ukekwaho mu rupfu rwa Chiwara.

Umuvugizi w’igipolisi mu ntara ya Manicaland, Assistant Inspector Wiseman Chinyoka, yemeje ibyabereye mu Mudugudu wa Maurendi mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize.

Yavuze: “Turashobora kwemeza ko Shepherd Chiwara yasuye umukunzi we, Stella Mafarachisi kandi yamaranye igihe nawe mbere yuko bajya kuryama ahagana saa 11h”.

“Yakangutse ahagana mu gicuku yinubira ububabare bwo mu gatuza. Ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi apfa nyuma y’isaha imwe n’igice”.

“Mafarachisi yihutiye kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyazura aho yatanze raporo. Nta bikomere byabonetse ku mubiri, kandi nta mukino mubi ukekwa mu rupfu rwe”.

Indi nkuru yo muri Zimbabwe

Miss w’ubukerarugendo yambuwe ikamba nyuma y’iminsi ibiri gusa yimitswe(Arazira iki?+Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger