Amakuru

Umugabo afunzwe azira kwica umugore we amukebye ijosi

Umugabo wo mu murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara ari mu maboko ya Polisi kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we amukebye ijosi.

Uyu mugabo afunzwe azira icyaha bivugwa ko yagikoze kuri iki cyumweru taliki ya 06 Gicurasi umugabo w’imyaka 25 ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we w’imyaka 23 bari basanzwe babana mu buryo butemewe n’amategeko. Nyuma yo gukora aya marorerwa uyu mugabo yahise ajya kwirega kuri polisi nkuko umunyamabanga w’umurenge wa Gikonko abitangaza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko, Mudahemuka Jean Damascene yagize Ati:”Yageze kuri Polisi nka saa mbiri z’umugoroba avuga ko aje kwirega kuko yishe umugore we. Tukimara kubyumva twagiye iwe maze dusanga koko yamwishe ubwo umurambo w’umugore twawujyanye ku bitaro bya Gikonko gukora isuzuma naho uwo mugabo ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Gikonko”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger