AmakuruAmakuru ashushye

Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC yasuye u Rwanda, avuga ku gitero cya M-23 mu Rutshuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen Célestin Mbala Munsense, ejo ku wa Gatatu yagiriye uruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda.

Gen Mbala n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura byabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura.

Ni ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano byugarije akarere ndetse no kurwanya iterabwoba, nk’uko Gen Mbala yabisobanuye.

Ati: “Itsinda ryacu riri hano mu biganiro bigamije kurebera hamwe ingamba zashyizweho n’ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka. Ibi bijyanye n’imirongo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo kurwanya ibintu byose bibangamira iterambere.”

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwavuze ko Gen Mbala Munsense yunzemo ko ibiganiro na Gen Kazura byarebeye hamwe uko hahuzwa imbaraga mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera hafi y’imipaka y’u Rwanda na RDC.

Umugaba w’Ingabo za FARDC yagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma y’iminsi mike muri Teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagabwe igitero bivugwa ko cyihishwe inyuma n’umutwe wa M-23.

Ni igitero byavuzwe ko abakigabye baba baraturutse ku butaka bw’u Rwanda, andi makuru akavuga ko baba baraturutse muri Uganda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC yavuze ko ibijyanye no kumenya aho uwagabye igitero yaturutse babihaye “itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka (EJVM) ngo rikore akazi karyo” hanyuma ribamenyeshe uko bihagaze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger