AmakuruAmakuru ashushye

Umuforomo muri CHUB wateye imiti isinziriza abantu 2 umwe ukamuhitana yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwakatiye igifungo cya burundu Private Ntawuhiganayo Narcisse wari umuforomo mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUB) wateye imiti isinziriza abantu babiri umwe muri bo ikamuhitana.

Uyu Ntawuhiganayo Narcisse yakoze kiriya cyaha cyo kwica tariki mu mpera za 2019 ubwo yateraga imiti isinziriza uwitwa Iraboneye Jean Felix ikaza kumuhitana agahita amwiba ibihumbi 400.

Umurambo wa Iraboneye Jean Felix baje kuwusanga mu biro bya Ntawuhiganayo Narcisse hariya mu bitaro bya CHUB.

Nyuma kandi yaje gutera iyo miti isinziriza uwari umubitsi muri CHUB witwa Callixte Nizeyimana ariko we ntiyamwica gusa na we yamwibye amafaranga kuko amaze kuyimutera yafunguye agasanduku yabikagamo amafaranga arayamwiba.

Ntawuhiganayo Narcisse mu bushinjacyaha yavugaga ko uriya yateye imiti ikamuviramo gupfa, yari yamuteye ikinya kugira ngo abone uko amusiramura.

Uyu Ntawuhiganayo Narcisse waje gufatwa mu mpera za 2019 agerageza gutoroka, agafatanwa 1 700 000 Frw yari agiye gutorokana, yabanje kuburanira mu nkiko zisanzwe zimukatira gufungwa imyaka 15.

Nyuma byaje kumenyekana ko yanatorotse Igisirikare aza kujyanwa kuburanisirizwa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare ari na rwo rwamuhamije ibyaha bitatu akurikiranyweho ari byo kwica, guha umuntu ibintu bishobora kumuhumanya n’icyaha cyo kwiba.

Ntawuhiganayo Narcisse wasomewe icyemezo cy’urukiko mu Karere ka Huye ahakorewe biriya byaha, yahise atangaza ko ajuririye iki cyemezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger