AmakuruUtuntu Nutundi

Umuforomo akurikiranweho gutera inda umurwayi umaze imyaka 14 muri Koma

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Polisi yo muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix, yataye muri yombi umuforomo ukwekwaho gutera inda umugore umaze imyaka 14 muri koma.

Uyu murwayi yibarutse umwana w’umuhungu mu Kubuzo umwaka ushyize, amakuru atangira gukwira kwira ko umwana yabyaye ari uw’umuforomo wo mu bitaro yari arwariyemo witwa Nathan Sutherland w’imyaka 36.

Uyu muforomo yakoraga mu ivuriro ryitwa Hacienda guhera mu mwaka wa 2011, niwe bikekwa ko yateye inda umugore umaze imyaka myinshi muri ibyo bitaro, uyu muforomo akaba yari ashinzwe kumwitaho.

CNN ivuga ko kugeza ku munsi uyu murwayi yabyariyeho, abaganga bo muri iri vuriro batari bazi ko atwite ngo kuko babimenye agiye ku bise, akaba yaribarutse umwana w’umuhungu, uri kwitabwaho n’abo mu muryango wa nyina.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Phoenix, Jeri Williams, yavuze ko Sutherland yaketsweho ko ari we wateye inda umurwayi nyuma y’iperereza ryakozwe.

Ati “Twasabwaga kumuta muri yombi tubigiriye uwahohotewe, kandi tubigiriye uyu muntu mushya twungutse mu muryango wacu, uru ruhinja rwavutse.”

Sutherland yategetswe n’urukiko gutanga ibizamini bya DNA, ibisubizo bigaragaza neza ko ariwe Se w’umwana. Uyu muforomo ashinjwa ibyaha bibiri birimo icyo gufata ku ngufu n’icyo guhohotera umunyantege nke.

Polisi ikomeje iperereza ngo imenye niba hari undi murwayi Sutherland yaba yarasambanyije. John Michaels wunganira mu mategeko umuryango w’uwo mugore urwaye, yavuze ko bamenye inkuru y’itabwa muri yombi rya Sutherland, ariko ko ntacyo bafite cyo kubivugaho.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Sutherland yitabye urukiko, arekurwa by’agateganyo hatanzwe ingurane y’amadolari ibihumbi 500 y’Amerika.

Umwunganizi we mu mategeko, David Gregan, yagize ati “Nta kimenyetso kitaziguye cyemeza ko Sutherland yakoze ibyo aregwa. Kuri ubu ndabizi ko hari ibisubizo bya DNA. Ariko na we azahabwa uburenganzira bwo kwishakira impuguke mu gupima DNA.”

Ivuriro Hacienda ryemeza ko kubona umukozi waryo atera umurwayi inda ari igisebo gikabije gusa banemeza ko mbere yo guha Natherland akazi babanje kumenya neza byinshi ku mwirondoro we.

Nathan Suther akurikiranweho gutera inda umurwayi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger