AmakuruUrukundoUtuntu Nutundi

Umubyeyi w’abana babiri yiyahuye nyuma ya video ye n’uwo bakundanye kera yashyizwe ku karubanda

Umubyeyi w’abana babiri witwa Veronica Rubio uri mu kigero cy’imyaka 32, yasanzwe yimanitse mu rugo i we ruherereye mu Mujyi wa Alcala de Henares, hafi ya Madrid, nyuma yo kugira agahinda yatewe n’amashusho yasakajwe n’uwigeze kuba umukunzi we mu myaka itanu ishize.

Uyu mugabo wahoze akundana n’uyu mugore, bivugwa ko yasakaje amashusho agaragaza uburyohe bw’urukundo bigeze kugirana muri 2014, bituma uyu mugore afatwa n’intimba ahitamo kwiyahura.

Rubio nyuma yo gutandukana n’uyu mugabo utatangajwe amazina, yahise asezerana n’undi mugabo akaba yari amaze kubyara abana babiri. Yafashwe n’intimba kubera aya mashusho yahererekanwaga mu gace akoreramo aho yakoranaga n’uwo mugabo mu ruganda ruherereye mu gace ka  Ivevo rwa CNH Industrial lorry factory muri San Fernando de Henares.

Inshuti za Rubio zatangaje ko yagize umujinga agahita asohoka mu ruganda kubera ko muri we yari yananiwe kwihangana. Bakomeje bavuga ko uretse kuba yasohotse mu ruganda no mu muryango we yari yarambiwe kuba mu bantu bagaruka ku by’ayo mashusho.

Mbere yo kwiyahura kwe Rubio yabanje gusaba imbabazi umugabo we. Amusaba no kwita ku bana babiri babo aho umwe afite imyaka ine undi akagira icyenda.

Urupfu rw’uyu mugore rwatumye ubuyobozi bw’uruganda yakoragamo bufata icyemezo cyo gushyiraho itegeko rihana umukozi warwo uwo ari we wese uzagerageza gutoteza mugenzi we ku mibonano mpuza bitsina.

Cyakoze hagati aho abakozi b’uru ruganda bose bahurije hamwe bahakana kuba hari n’umwe muri bo wagize uruhare mu kwiyahura kwe.

Rubio yiyahuye kubera amashusho yasakajwe kuri we n’umugabo bigeze gukundana

Ubugenzuzi mpana byaha  bwa Esipanye bwatangaje ko bugiye gushakisha uwasakaje ayo mashusho nta burenganzira, aho agomba gufungwa byibuze amezi atatu ariko ntarenze umwaka umwe mu gihe yaba yahamwe n’icyaha.

Police yo yemeje ko yakoze iperereza kuri iki kibazo ariko ko nta mwanzuro wigeze ugaragara ku isakazwa ry’ayo mashusho. Uruganda rwa  CNH Industrial lorry factory ntakwigendera yakoragamo rufite abakozi bagera ku 2,500.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger