AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umubare w’Abanyarwanda bakoreraga ingendo mu Burundi wagabanyutseho 70%

Nyuma y’ibibazo by’umutekano muke hagati y’u Rwanda n’Uburundi,Urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko Abanyarwanda bakoreraga ingendo mu Burundi bagabanyutse bitewe n’uko umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi.

Byavugiwe mu mwiherero wa 16 w’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda kuri uyu wa 9 Werurwe 2019, ubwo Perezida Kagame yavugaga ku mubano w’ u Rwanda na Uganda akakomoza no k’ umubano warwo n’ u Burundi.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda yagize ati “Abanyarwanda bajya I Burundi bagabanutseho 70% nyuma y’ aho bajyagayo bagahohoterwa…30% bajyayo ni aba bagiye muri gahunda zisanzwe nko gutabara no gutaha ubukwe”

Umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi wajemo agatotsi muri 2015 kuva icyo gihe kugeza magingo aya umubano w’ ibihugu byombi ntabwo urongera kumera neza.

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko abanyarwanda batinya mu Burundi kuko bajyagayo bagahohoterwa.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Abanyarwanda bahohoterwa iyo bagiye mu Burundi no muri Uganda u Rwanda ntawe ruhohotera muri abaturage b’ abaturanyi iyo baje mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko yageze aho abona kugira Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda aricyo gisubizo kuko Abanyarwanda bajya muri Uganda bagafatwa bagafungwa, imiryango yabo ikamwandikira imusaba ubufasha yambwira Perezida Museveni ngo akemure iki kibazo ntagire icyo abikoraho.

Gen. James Kabarebe muri Kamena 2018 ubwo yari akiri Minisitiri w’ Ingabo ataragirwa umujyanama wa Perezida niwe wakomoje bwa mbere k’ ukubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda.

Icyo gihe yavugaga ku kibazo cy’ Abanyarwanda bajya muri Uganda bagahohoterwa ati “Iyo urebye akarere dutuyemo ni akarere katari keza. Iyo urebye hano Kongo, reba u Burundi hano hepfo wenda Tanzania niyo iduha amahoro, reba Ubugande uko bumeze, uyu munsi mwirwa mujyayo babafata bafunga bakubita, barahondagura buri munsi bagakubita guhunahuna Uganda muhunahunayo mushaka iki? Mwakubatse igihugu cyanyu, murarinda kujya gukubitirwa Uganda mushakayo iki?

Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama y’ umushikirano wa 16 yavuze ko yumvaga Gen. Kabarebe yakomeresheje ijambo riremereye ariko ko nawe yaje kugera aho akabona, uburyo abanyarwanda bafatwa muri Uganda biteye ikibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger