AmakuruImyidagaduro

Umubare w’abakobwa bavuga uburyo R.Kelly yabafataga ku ngufu ukomeje kwiyongera

Umuhanzi R.Kelly ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akomeje gushinjwa gufata ku ngufu abakobwa batandukanye guhera mu mwaka wa 2000 abafatiranya kubashyira mu bikorwa bye bya muzika

Abakobwa batandukanye baratanga ubuhamya bw’uburyo uyu muhanzi yabahohoteraga akabakoresha ibikorwa by’ubusambanyi no kubafata amashusho ku ngufu bambaye ubusa buri buri.

Aba bakobwa bagaragara ku muri dokimanteri ( documentaire) yiswe ‘Surviving R. Kelly’ bivuze ‘Kurokoka R.Kelly’ yakozwe na televiziyo ya Life time bavuga ko uyu mugabo yafashe ku ngufu abakobwa benshi kuva mu mwaka w’2000.

Mu bakobwa batandatu bagaragara muri ayo mashusho, harimo n’uwahoze ari umugore we, Andrea Kelly bavuga ko bakorerwaga ibya mfura mbi birimo no gufotorwa bambaye uko bavutse.

Andrea akomeza avuga ko R.Kelly yagiye amutera ubwoba inshuro nyinshi amubwira ko azamwica.

Benshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina barimo abanditsi n’ababyinnyi ba R.Kelly bavuga ko yabamburaga imyenda nyuma akabafata amashusho akoresheje kamera (camera).

Umunyamategeko wa R. Kelly avuga ko Life time nikomeza gutangaza aya mashusho hazitabazwa amategeko kuko ngo abakobwa bose babajijwe ari ababeshyi bagamije guharabika izina rya R.Kelly.

Uwatunganyije iyi documentary, Dream Hampton ahakana ibyavuzwe n’umunyamategeko wa R.Kelly ahubwo akavuga ko yatunguwe n’uburyo ibindi byamamare bidashaka kugira icyo bivuga kuri iyi ngingo.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, R.Kelly yashyize ku mugaragaro indirimbo yise ‘I admit’ bivuze ngo ndabyemera. Yaririmbye yemera ko hari abakobwa yahohoteye ndetse anigamba ko atarafatwa cyangwa ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Mu mwaka wa 2017, R.Kelly yashinjwaga na bamwe mu babyeyi kubararurira abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure, ababeshya ko agiye kubagira ibihangange mu muziki cyangwa mu gukina filimi.

Aba babyeyi bavuze ko abana babo bagizwe icyo bise abacakara b’igitsina mu nzu z’uyu muhanzi.

N’ubwo hakomeje kugaragzwa ibimenyetso ko uyu muhanzi yafashe aba bakobwa, R.Kelly n’umuvugizi we bakomeje kugaragaza ko amakuru akomeje gutangazwa ari ibinyoma bigamije guhindanya izina rye.

R.Kelly arahakana amakuru amushinja gufata ku ngufu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger