AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Ukuri ku mashusho n’ijwi byakwirakwijwe kuri Apôtre Dr Paul Gitwaza (+VIDEO)

Ku Cyumweru taliki ya 29 Ukwakira 2018 , ku mbuga nkoranyambaga  hakwirakwijwe amashusho agaragaza Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko abantu badasengera muri Zion Temple batazajya mu ijuru.

Nyuma yaya mashusho amara amasegonda 14 gusa  nabwo hahise haza amajwi (Audio) yumvikanisha neza aho Apotre Gitwaza yahereye avuga ibi byose ku gace k’icyigishwa cye abantu bafashe bagakwirakwiza kuri murandasi.

Apôtre Dr Paul Gitwaza  mu majwi yagiye ahagaragara y’iminota 2 n’amasegonda 49 nayo afatiye hagati atangira agira ati “Abakristo babyuka bakumva ko aribo bakristo bonyine bakijijwe  ku Isi bakumva ko abandi bo badakijijwe iyo ni imitekererezo abantu baba bafite muribo y’ubutagondwa, hari abantu b’intagondwa abo ntibemera abandi nubwo abandi mwaba muri mu nzira imwe kubera ko bafite ukuru bemeye kandi baziko ari ko kuri kwa nyako  nyamara bafite agace kuri uko kuri”

Apôtre Gitwaza akomeza agira ati “Tugaruke ku cyigishwa cyacu , Mpagaze aha nkavuga nti ‘Abakristo ba Zion Temple nibo bonyine bazajya mu Ijuru gusa abasengera muri Zion Temple bose ishyano ribaguyeho’ nkabivuga ntazindi nyungu mfite  ariko byizera noneho bamwe bakaza kundeba bati ‘Ariko n’iki gituma uvuga ko abakristo ba Zion Temple aribo bazajya mu ijuru gusa’ nuko tubigisha ijambo ry’ukuri Authantic  ahandi hanze badafite utumva irijambo  nkiri  Authantic urumva yazamenya ijuru gute?, Ibyo haba harimo ukuri kumwe ariko ni igice .”

Niba twigisha abantu ijambo Authantic turabategura kujya mu bwami bw’Imana  ariko iruhande rwacu hari abandi nabo barifite, Hirya hari abandi barifite ariko ikibazo ntituramenyana cyangwa se barahari ariko ntitwemera ko bahari kuko twafunze ibitekerezo byacu twiyemeza ko twebwe ubwacu nitwe dufite ukuri  umuntu utari muri twebwe ntakuri afite Iyo twafunze imitekerereze yacu gutyo biragoye kuduhindura.

Ukurikije iri jambo rya gitwaza yavuze n’amashusho y’amasegonda 14 yakwirakwiye  bafashe agace gato cyane mu cyigisho yari ari gutanga , hari yatanganga ururugero kubantu bafunga imiterereze yabo bakumva ko aribo bari mukuri gusa abandi atari abanyakuri  abakristo banyabo.

Apôtre Dr Paul Gitwaza ni umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi ndetse akaba yarahoze ari umuyobozi w’umuryango Peace Plan.

Amajwi wayumva neza hano:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger