AmakuruImyidagaduro

Ukuri ku mafoto yerekana MC Tino yateye ivi

Muri wikendi ishize nibwo kumbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwiye amafoto y’umuhanzi akaba n’umunyamakuru MC Tino yerekana ko yateye ivi asaba umukobwa w’ikizungerezi ko yazamubera umugore .

Ibi bintu nubwo byatunguye benshi banabyibazaho cyane hari abatarabyemeye bavuga ko MC Tino yaba ari gukina cyangwa nawe yawe ashaka kuvugwa nubwo hari abatarabuze kumwifuriza ibyiza bamuha ikaze murungano rw’abubatse.

Ibi byatangiye kuri uyu wa Gatandatu ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije ifoto ya MC Tino apfukamye mu mutima ushushanyishije indabo, yambika impeta umukobwa uzwi nka Alliah muri filime zitandukanye.

Ibi nanone byateye urujijo kuko yaba MC n’uyu mukobwa wiswe umukunzi we nta n’umwe wigeze ashyira iyi foto ku mbuga nkoranyambaga ngo yemeze ko koko bagiye kuba umwe.

Nyuma nanyuma uyu muhanzi MC Tino yaje gutangaza ukuri ku mafoto yagaragaye.

Kuri iki Cyumweru MC Tino abicishije kuri status ya whatssapp yahishuye ko iyi foto yakuwe mu mashusho ya filime ye nshya agiye gushyira hanze.

Ati “ Nariteye da gusa ni muri filime yanjye nshya yitwa Nirivara Series izasohoka ejo ku wa Mbere.”

MC Tino ni umwe mu bamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Yabaye umunyamakuru, ayobora ibitaramo bikomeye bitandukanye none ubu yinjiye no muri filime.

Bamwe bemezaga ko MC Tino avuye ku k’ejo akaba agiye kurongora, abandi bakaragaza gushidikanya bikomeye cyane ko uyu mugabo adakunze gushyira ahagaragara iby’ubuzima bwe bwite.


Yanditswe na Vainqueur

Twitter
WhatsApp
FbMessenger