AmakuruAmakuru ashushye

Ukraine igiye gukura ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro muri DRC n’ahandi

Igihugu cya Ukraine gisumbirijwe n’ibitero by’ibisasu rutura biriguterwa n’Uburusiya, yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo zose mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu bihugu bya Afurika n’u Burayi.

Impamvu nyamukuru yo gusubiza izo ngabo mu gihugu nukugira ngo bayifashe mu ntambara yatangijweho n’u Burusiya.

BBC yanditse ko Ukraine igihugu ifitemo ingabo nyinshi ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahabarizwa abagera kuri 250.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko izo ngabo zizahava mu gihe cya vuba, zikajyana na kajugujugu umunani zakoreshaga ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Loni yatangaje ko iri gusuzuma ingaruka icyemezo Guverinoma ya Ukraine yafashe gishobora kugira, inashima umusanzu w’ingabo zayo muri RDC n’ibindi bihugu aho ifite ingabo.

Umuvugizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga Amahoro muri Congo (MONUSCO) yabwiye BBC ko hari kuganirwa ku buryo icyuho kizasigwa n’itahuka ry’ingabo za Ukraine kizashakirwa umuti.

Icyemezo cyo gucyura ingabo za Ukraine ziri mu butumwa bwa Loni cyatangajwe na Perezida wa Repubulika Volodymyr Zelenskyy.

Loni itangaza ko Ukraine ifite abasirikare mu bice bitandukanye by’Isi boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro; barimo 16 muri Sudani y’Epfo, 12 muri Mali, batanu muri Chypre, bane babarizwa ku Mupaka wa Abyei uhuza Sudani na Sudani y’Epfo ndetse na batatu bari muri Kosovo.

U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022. Guhera uwo munsi bumaze kwigarurira imijyi itandukanye ndetse uko bucyeye n’uko bwije ibintu bigenda bifata indi ntera, abantu bapfa, abandi bahunga ndetse ibikorwaremezo bitandukanye bigasenywa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger