AmakuruImikino

Uko Zinedine Zidane yisanze yongeye kuba umutoza wa Real Madrid

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere umufaransa Zinedine Zidane wamamaye muri ruhago nka Zizou, yemeranyije na Real Madrid ko agomba kuyibera umutoza, nyuma iyi kipe iza kumutangaza ku mugaragaro nk’umusimbura wa Santiago Solari wari umutoza wayo.

Inkuru y’uko Zidane agomba kugaruka gutoza Real Madrid kuri bamwe bumvaga ko idashoboka, bijyanye n’igihe gito cyane uyu mutoza yari amaze asezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe yo mu gihugu cya Espagne.

Mbibutsa, ku gicamunsi cy’itariki ya 31 Gicurasi ni bwo Zidane yatangaje ko ahagaritse inshingano ze nk’umutoza wa Real Madrid yari amaze guhesha UEFA Champions league eshatu zikurikiranya.

Isezera ry’umutoza Zidane ryatewe no kutumvikana n’abayobozi ba Real Madrid ku hazaza h’abakinnyi yari afite. Ku bwa Zidane, yifuzaga ko habaho impinduka ku bijyanye n’abakinnyi, ibintu ubuyobozi bwa Real Madrid bwamaganiye kure.

Nyuma y’amezi 10 Zinedine Zidane asezeye, yongeye kwisanga agaruka i Santiago Bernabeu atari uko ari we Real Madrid yifuzaga. Zidane yaje nk’amahitamo ya kabiri, nyuma y’uko Jose Mourinho wifuzwaga n’abayobozi ba Real Madrid yamaganiwe kure n’abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba.

Real Madrid yashatse kwiyambaza Umunya-Argentina Maurchio Potchettino utoza Tottenham cyo kimwe na Jurgen Klopp utoza Liverpool, gusa isanga bitayorohera kubona umwe muri aba batoza mu gihe shampiyona barimo yaba itararangira.

Zinedine Zidane yasanze Real Madrid mu mazi abira dore ko nta mahirwe yo kwegukana igikombe na kimwe afite. Ni ikibazo agomba gukemura mu maguru mashya.

Byitezwe ko uyu mutoza azahabwa amafaranga angana na miliyoni 300 z’Ama-Pounds zo gushaka abakinnyi. Amazina aremereye nka Eden Hazard, Christian Eriksen, Kylian Mbappe na Neymar Jr, arahabwa amahirwe yo kugurwa n’umutoza Zinedine Zidane.

Ni mu gihe abakinnyi barimo Luka Modric na Gareth Bale bahabwa amahirwe yo kuva muri Real Madrid ya Zidane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger