AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Uko Yvan Buravan yakiriye igihembo yatsindiye cya Prix Découvertes 2018

Burabyo Yvan ni we mu nyarwanda wa mbere wabashije kwegukana  igihembo cya Prix Découvertes  gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI (Radio France Internationale), ni amarushanwa yari ahatanyemo n’abandi bahanzi 10.

Yvan Buravan mu mashusho yacishije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye abanyarwanda n’itsinda akoreramo rya New Level bamufashije akaba ageze kuri iyi ntego “Mwarakoze New Level, umuryango wanjye , inshuti zanjye ,abantu bose , Ibitangazamakuru mwarakoze cyane , umuntu wese uri kundeba umuntu wese waba warutumye ibi bintu tubigeraho, iki gihembo ni icyawe.”

Buravan akomeza avuga ko aya ari amateka yanditse kandi ko bije mu gihe cye cyiza “Ni ibintu bikomeye cyane, byanshimishije ku rwego rwo hejuru kuko ni amateka akomeye mba nanditse navuga ko biziye mugihe kiza nizerako hari icyo bigiye kuzamura mu muziki wanjye”.

Yvan Buravan bimwe mu bihembo azahabwa harimo gukorerwa Album no gufashwa kuyishyira hanze, azanatemberezwa mu bihugu 10 byo muri Afurika, ategurirwe n’ igitaramo kizabera i Paris mu Bufaransa ndetse ahembwe ibihumbi 10 by’ Amayero.

Kuri ibi bihembo Buravan azahabwa icyo yishimiye cyane kurusha ibindi ngo ni ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika ndetse na Paris ngo kuko abona bizazamura urwego rw’umuziki we ndetse n’uwu Rwanda muri rusange.

Ibi bitaramo bizaba umwaka utaha. Twabibutsa ko muri uyu mwaka uyu musore afite ikindi gitaramo cyo kumurika Album ye yise The Love Lab, igitaramo kizaba taliki ya 1 Ukuboza 2018.

Iki gihembo gitangwa ku bufatanye bwa RFI n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa kigamije guteza imbere imbyino n’umuco wa Afrika. Abandi bahanzi nyarwanda babashije kwitabira aya marushanwa barimo Mani Martin ndetse na The Ben ariko ntibabashije kwegukana iki gihembo.

Kizito Mihigo ni umwe mubashimiye Yvan Buravan

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger