AmakuruUtuntu Nutundi

Uko uruziramire rwatumye abantu 6 bo mu muryango umwe bapfa urw’amayobera

Umuryango utuye ahitwa Kakamega muri Kenya ufite abawo baburiye ubuzima muri ya mpanuka ya Bisi iheruka guhitana abantu 58 muri Kenya, wavuze ko abantu bawo bazize amarozi afite aho ahuriye no kwica uruziramire.

Abantu batanu bo muri uyu muryango baguye muri iyi mpanuka bapfuye ubwo bajyaga gushyingura umuvandimwe wabo wari wapfuye uwo munsi urupfu rw’amayobera.

Uyu wari wapfuye mbere yitwa Belina Lomen. Bivugwa ko yazize kwica uruziramire rwari rwizingiye mu mfuruka y’igikoni cye, dore ko nyuma yo kurwica yatangiye kugira uburibwe bukomeye.

Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko Lomen yari yiteze abashyitsi uwo munsi apfa, icyo kiyoka kikaba cyarabonetse ubwo yarimo akubura iwe mu rugo. Umwe mu bamufashaga gukubura ngo ni we wabonye uru ruziramire, biba ngombwa ko biyambaza umukecuru wari utuye hafi aho. Uyu mukecuru ngo yahise arwica n’inkoni, arujyana hanze y’urugo ararutwika, nk’uko Caroline umukobwa w’uyu nyakwigendera yabitangaje.

Yakomeje agira ati”Nyuma y’iminota 45 mama yatangiye gutaka uburibwe umubiri wose. Umubiri we wahise utangira kubyimba mbere y’uko ahuma. Nyuma ubwo yajyaga mu nzu kuruhuka, yahise yikubita ku rugi ahita apfa.”

Caroline avuga ko urupfu rw’umubyeyi we n’urw’abavandimwe be batanu baguye mu mpanuka ya bisi zatewe n’uru ruziramire.

Amakuru avuga ko uru ruziramire rwari rworowe n’umuntu wo muri ako gace bikekwako ari umurozi ruharwa.

Joseph Munala, ni umusaza watakarije muri iyi mpanuka umuhungu we, abuzukuru ndetse n’umukazana we. Avuga ko aba bose bapfuye umunsi bamubwira ko bari bujye gushyingura Lomen.

Ati” “Twari twapanze kujyana ku buruhukiro kujya kuzana umurambo wa Lomen, nyirakuru ubwo muri icyo gitondo twakiraga indi nkuru mbi.”

Ubuyobozi bwa Kakamega bwateguye misa rusange yo gusabira abaguye muri iyi mpanuka, akaba ari misa iteganyijwe kuba ku wa gatatu w’iki cyumweru. Nyuma ababuze ababo bazahabwa imodoka z’ubuntu zo kubatwara kugira ngo bajye kubashyingura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger