AmakuruAmakuru ashushye

Uko Museveni n’umufasha we bakiriye intsinzi ya Uganda Cranes yatsinze amavubi

Ku wa 08 Ukwakira 2021 mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022,ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa (0-1) cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Ni umukino wari utegerejwe na benshi, dore ko ibihugu byombi bisanzwe bihatana mu buryo bukomeye, nyuma yiyi intsinzi ya Uganda abantu batandukanye bavuze byinshi bitandukanye barimo n’umukuru w’igihugu cya Uganda Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, umufasha we, Janet Museveni, na Guverinoma bashimiye ikipe y’igihugu cyabo y’umupira w’amaguru yatsindiye iy’u Rwanda i Kigali.

Umukino ubwo wari urangiye, ibyishimo byagaragaye ku maso y’abakinnyi n’ubwo bari mu modoka ibavana i Nyamirambo, ibasubiza kuri hoteli Park Inn mu Kiyovu, aho bacumbitse kuva bagera mu Rwanda kuri uyu wa 6 Ukwakira.

Nyuma yiyo ntsinzi Guverinoma ya Uganda yashyize ubutumwa kurubuga rwa Twitter igira  iti:

“Baratsinzwe, turatsinze, amanota atatu ku ikipe ya Uganda. Murakoze cyane Uganda Cranes.”

Nyuma yaho  Perezida Museveni ntiyatanzwe no kugaragaza ibyishimo yatewe n’iyi ntsinzi.

Nawe anyuze kuri uru rubuga  rwa Twitter yanditse ubutumwa bushimira  ikipe y’igihugu ya Uganda .

Yagize ati: “Ndashimira ikipe y’igihugu cyacu y’umupira w’amaguru, Uganda Cranes ku bw’iyi ntsinzi ikuye ku Mavubi y’u Rwanda. Iyi myitwarire izongere iganze mu mukino uzakurikira no mu yindi y’ijonjora isigaye.”

Umufasha w’umukuru w’igihugu Janet Museveni na we yunze mu ijambo ry’umugabo we, maze nawe yandika agira ati: “Ndashimira Uganda Cranes, umutoza Milutin Sredojević, itsinda rye na FUFA (ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda) ku bw’itsinzi ku Rwanda uyu munsi.”

Yabashimiye ubwitange, anabasaba kwizera Imana no kuguma ku ntego kugira ngo bazanatsinde umukino bazakiramo Amavubi tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Uganda muri iri tsinda, yagize amanota 5, u Rwanda rugumana rimwe rwakuye mu mukino waruhuje na Ethiopia.

Rwanda ruherereye mu itsinda E hamwe na Uganda, Mali na Kenya, aya makipe kimwe n’andi atandukanye akaba ari mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

Perezida Museveni mu bishimiye itsinzi ya Uganda Cranes
Ubutumwa Perezida Museveni ashimira abakinnyi ba Uganda Cranes

Twitter
WhatsApp
FbMessenger