Imyidagaduro

Uko Miss Iradukunda Liliane yifatanyije n’urubyiruko rw’Iwawa mu gusoza amasomo-AMAFOTO

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018 nibwo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa berekeje Iwawa bagiye kwitabira umuhango wo gusoza amasomo ku rubyiruko rugororerwa muri iki kigo ngororamuco.

Mbere yo kwerekezayo , aba bakobwa bombi bari baraye I Gisenyi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bavuye berekeza muri uyu muhango, basoza amasomo Miss Iradukunda Liliane yinginze ku buryo bukomeye uru rubyiruko rurangije amasomo kuba icyitegererezo ku bo basize hanze mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Miss Iradukunda Liliane ati:”Ndabinginze nka mushiki wanyu mwe murangije aha nimuze dufatanye turwanye ibiyobyabwenge ndetse tunarinde abatarabijyamo ntibazabijyemo kuko ni bibi ni ibitwicira ubuzima n’igihugu gusa, kandi mwe ubu ni mwe mwabikora neza kuko muzi neza ububi bwabyo kandi mubishatse twe nk’urubyiruko twabirwanya bigakunda.”

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yari yajyanye na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ndetse na Nyiramongi Odette umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda. Miss Rwanda yatangiye gusura Iwawa mu 2016, igikorwa cyatangiwe na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly. Mu rubyiruko rurangije i Wawa harimo abize ubwubatsi, kubaza, kudoda, guhinga aho yababwiye ko ibyo bize byababera impamba nziza yo kwiteza imbere.

Miss Iradukunda Elsa nawe mu rugendo arimo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu yasuye ishuri rya Rusamaza Primary School, aho yasuye abana cumi n’umwe yiyemeza kubafasha kuva mu mwaka wa mbere kugeza barangije.

Iki kigo cya Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu cyatangiye ku itariki ya 5 Gashyantare 2010, kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro na MIJESPOC ku ya 07 Gicurasi 2010. Cyigisha imyuga kandi kikagorora umuco kubahoze ari inzererezi abakoresha ibiyobyabwenge, abajura,n’abandi bafite imyitwarire mibi.

Abarangije bahawe impamyabumenyi
Bari benshi …bafashe agafoto kurwibutso
Miss Rwanda Iradukunda Liliane yerekeje iwawa
Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane
Bafashe agafoto k’u rwibutso
Yagiriye Inama urubyiruko rugiye gusohoka Iwawa
Bari baraye i Rubavu
Berekeje Iwawa
Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger