AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Uko Cristiano Ronaldo yishimiye igitego ku mukino wa Arsenal byamushyize mu kaga

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo arashidikanywaho ku mukino wa mbere w’umutoza mushya, Ralf Rangnick wa Manchester United kuri iki cyumweru kubera akavune ko mu ivi yagize ubwo yishimiraga igitego cyo kuri Arsenal.

Kubura kwa Ronaldo byaba ari ikibazo gikomeye hakiri kare kuri Rangnick, wemeje ko yiteze ibyiza kuri uyu rutahizamu w’imyaka 36.

Amakuru aturuka muri United aravuga ko uyu munya Portugal ashobora kuba yarababaye mu ivi kubera kwishimira igitego asimbuka mu kirere, nyuma yo gutsinda penaliti y’intsinzi mu mikino wo kuwa kane,United yatsinze Arsenal 3-2 kuri Old Trafford.

Ronaldo yaje gusimburwa ku munota wa 88 maze ahita yerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.

Hari ubwoba ko Ronaldo ashobora kunanirwa kwinjira mu buryo bw’imikinire bwa Rangnick bwo kwiruka cyane no gusatira ariko uyu mutoza mushya yarahiye ko azamushyira imbere.

Rangnick uratangira akazi ahura na Crystal Palace ejo, yagize ati: “Buri gihe ugomba guhuza uburyo bwawe bw’imikinire cyangwa igitekerezo cyawe cy’umupira w’amaguru n’abakinnyi ufite.

Nabonye uko Cristiano yahanganye na Arsenal mu gice cya kabiri afite imyaka 36, ​​ni umunyamwuga utangaje.

“Ku myaka ye, sinigeze mbona umukinnyi umeze neza ku mubiri nkawe. Aracyari umukinnyi ushobora gukora itandukaniro byoroshye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger