AmakuruImyidagaduro

Uko byifashe i Musanze mbere y’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 8-AMAFOTO

Ibitaramo bizenguruka igihugu mu irushanwa riruta ayandi mu myidagaduro hano mu Rwanda, Primus Guma Guma Super Star byakomereje i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Kamena 2018.

Urebye mu mujyi wa Musanze, abantu bariteguye ku buryo bukomeye , bategereje kwihera ijisho abahanzi icumi barangajwe imbere na Bruce Melody,Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha ndetse Young Grace uburyo barabataramira mu masaha make ari imbere.

Musanze ni hamwe mu duce tw’igihugu dukunze kugira abafana benshi muri ibi bitaramo bikunzwe cyane mu gihugu. Mugenzi wacu w’umunyamakuru Kwizera Juvenal, waraye muri uyu mujyi wa Musanze yadutangarije ko abakunzi ba muzika biganjemo urubyiruko biteguye kubyinana n’abahanzi bafana.

Nubwo igitaramo kitari cyatangira, Bruce Melody niwe uhabwa amahirwe n’aba banyamusanze yo gutwara iri rushanwa dore ko n’Igicumbi habereye igitaramo cya mbere uyu muhanzi yitwaye neza.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani aho noneho hazahembwa abahanzi babiri mu gihe ubusanzwe bahembaga umwe, uwa mbere ni uzatwara igikombe mu gitaramo cya nyuma kizabera i Kigali , uyu azahabwa miliyoni 20, ni mu gihe kandi uwa kabiri aza ari uwatowe n’abafana bakoresheje kohereza ubutumwa bitewe na kode umuntu asanze mu mufuniko w’icupa rya Primus yaguze. Uyu azahabwa miliyoni 15.

Nta gihindutse, igitaramo cya gatatu kizabera i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Abahanzi n’abacuranzi bazabafasha baraye i Musanze

Ibyuma biratunganyije …igisigaye ni isaha gusa
Mu masaha y’umugoroba ……. abanyeshuri bari bagiye kwihera ijisho aho igitaramo kirabera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger