AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uko byifashe i Bonn mu Budage harikubera Rwanda Day (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 Ukwakira 2019, Abanyarwanda baba mu Rwanda, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bose hamwe barenga ibihumbi bitanu, bateraniye i Bonn mu Budage aho bitabiriye Rwanda Day iri kuba ku nshuro ya 10.

Barahura bagasabana, bakishimira ibimaze kugerwaho, ariko bakanaganira ku bufatanye bugamije kurushaho guteza u Rwanda imbere.

Mu Budage aharimo kubera Rwanda Day hateguwe n’imurika, aho bimwe mu bigo n’amakompanyi atandukanye akorera mu Rwanda agaragariza abitabiriye uwo munsi mukuru ibyo bakora.

Abifuza amakuru ku bijyanye no gukora ishoramari mu Rwanda cyangwa kwiga mu Rwanda na bo hari abarimo kubaha amakuru yose bifuza nk’uko bigaragara muri aya mafoto yafashwe na Plaisir Muzogeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger