AmakuruAmakuru ashushye

Uko byari bimeze mu birori byo guha impamyabumenyi abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda-AMAFOTO

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yafatanyije n’abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi babo mu muhango wo gusoza ku mugaragaro no gushikirizwa impamyabumenyi ku banyeshuri 7 050 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni umuhango wabereye mu ntara y’amajyepfo, mu karere ka Huye muri Stade ya Huye, mu gihe bwari ubwa mbere ibirori nk’ibi bijyanywe mu ntara dore ko byari bisanzwe bibera mu mujyi wa Kigali,  Minisitiri w’intebe wari umushyitsi mukuru yavuze ko yishimishiye kwifatanya n’ abagize umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda, muri ibi birori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri 7,050 barangije neza amasomo yabo, mu byiciro bitandukanye by’ubumenyi, uyu mwaka wa 2018.

Yavuze ko umunsi nk’uyu ari umwanya mwiza wo gushimira ababyeyi, abarezi n’abandi bose bafashije aba banyeshuri muri uru rugendo rw’amasomo ya Kaminuza ndetse ni n’umwanya wo gushimira Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare igira mu gutanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bufasha Igihugu kubona abakozi bafite ubushobozi.

Nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi 2017-2024, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose no kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi, Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje ko kugira ngo ibi bizagerweho, Guverinoma yiyemeje gushyira imbaraga mu guhuza no kunoza uburezi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2017, Guverinoma yashyizeho Itsinda ryihariye ryasesenguye ibibazo byose byatumaga Kaminuza y’u Rwanda idashobora gusohoza inshingano zayo uko bikwiye ikaba yarafashe ingamba zo kuzikemura.

Minisitiri Dr Ngirente yashimye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Leta yafashe ngo zikemure ibibazo bya Kaminuza rimaze gutanga umusaruro ushimishije. Atanga urugero ku buryo bushya bwo kunganira umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda bwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/02/2018.

Mu mwaka w’amashuri wa 2018/2019, abanyeshuri basaga 5 000 bazajya kwiga i Huye ,  Minisitiri w’intebe yibukije ko umubare munini w’abanyeshuri ugiye kuza kwigira mu mujyi wa Huye ari amahirwe yo kurushaho guteza imbere uyu mujyi. Abikorera yabashishikarije kwitegura neza kwakira uyu mubare munini banoza serivisi bazaba bakeneye.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abayobozi, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare rwabo rugaragara mu gufasha Kaminuza kugera ku nshingano zayo. Yongera no kubizeza ko Guverinoma y’u Rwanda, mu bushobozi bwayo, izakomeza kubashyigikira.

Mu banyeshuri barangije, abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 509, naho umwe ni we uhabwa impamyabumenyi ihanitse (PhD).

Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hasoje abanyeshuri 6540. Muri bo abagore ni 2594 mu gihe abagabo ari 4456.

Mu bahabwa impamyabumenyi, abiga ibijyanye n’uburezi nibo benshi kuko ari 1887 (26.7%), abize iby’ubukungu ni 1697 (24.1%), abize iby’ubuvuzi ni 1221 (17.3%), abize iby’ikoranabuhanga ni 1145 (16.2%), iby’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ni 635 (9%) naho abize iby’ubugeni n’imibanire ni 465 (6.6 %)

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente
Abanyeshuri barangije muri kaminuza y’ u Rwanda
Abayobozi batandukanye bo muri Kaminuza y’u Rwanda

Ku nshuro ya mbere ibi birori byabereye muri Stade ya Huye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger