AmakuruAmakuru ashushye

Uko abanyafurika bakiriye urukingo rwa malaria ruzakoresha ku mugabane wabo

Ishyirahamwe  ryira ku buzima ku Isi OMS ryemeje ikoreshwa muri Afrika ry’urukingo rw’indwara ya malaria rwiswe RTS,S/AS01 cyangwa Mosquirix.

Imibare ya OMS igaragaza ko ubu abantu barenga miliyoni magana abiri ku Isi bandura malariya buri mwaka, ikica ibihumbi amagana, benshi muri bo bakaba ari abana bo muri Afurika.

Igerageza ry’ibanze ry’urukingo rushya rwa Malaria rwakozwe na kaminuza ya Oxford rirerekana ko rukora ku kigero cya 77%.

Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangajwe mu kinyamakuru cya Lancet, bwakozwe ku bana 450 bo muri Burkina Faso, buvuga ko ubu hazakurikiraho igerageza ku bantu benshi kurushaho.

Kubona urukingo rwa malaria biboneka nk’ibyagoye cyane abashakashatsi mu buvuzi, gusa hari n’abavuga ko batarufashe nk’urwihutirwa cyane.

Ubu hari urukingo rumwe gusa rwa Malaria – ariko ruyikingira ku gipimo kiri munsi ya 50%.

Uru rukingo – rwiswe RTS,S – mu myaka itandatu ishize ni bwo byagaragaye ko rutanga umusaruro nyuma y’imyaka irenga 100 hakorwa ubushakashatsi.

Kuri uru rushya, ikiciro cya kabiri cy’igerageza cyerekanye ko rukora ku kigero cya 77%. Ubu ruzajya ku kindi kiciro cyo kugeragezwa ku bantu benshi – mu bihugu bine bya Africa.

Hafi abantu 5,000 bazaruterwa muri iri gerageza ni abana bo munsi y’imyaka itatu.

Bamwe mu batuye Afurika bakomeje kuvuga ku itangazwa ryanditse amateka ry’urukingo rwa malaria rwemejwe ko rugiye gukoreshwa mu gukingira iyi ndwara abana ba henshi kuri uyu mugabane.

Uwitw Twinomujuni Charles Keith Eswau, wo muri Uganda waganiriye na BBC agaruka kuri uru rukingo yagize ati ;

” Narwaye malaria inshuro nyinshi cyane – nkiri umwana no mu bugimbi bwanjye Maralia Irabangamye rwose .

Yakomeje agira ati “Rero niba urukingo rubonetse kuri malaria nabwira ababyeyi bose bo muri Afurika – igihe cyose mushobora kubona inkingo ku bana banyu – rwose nimubakingize. Icyo ni cyo ducyeneye cyane ubu kurusha kuzishidikanyaho. ”

“Mureke turokore ubuzima, mureke dukorere hamwe, mureke twishyire hamwe. Covid yatwigishije byinshi ku kuba umwe.”

Uwitwa Chulu Yebo, wo muri Zambia we avuga ko

kwemezwa k’urukingo rwa malaria byari byaratinze cyane.

Ati ” Ntidushobora kuba tukirwara indwara nk’izi muri iki kinyejana cya 21.”

Indwara nk’izi zikwiye kuba iz’agaciro gacye. Ntidushobora kugira abantu bicwa na malaria mu 2021, ntibyumvikana. Nakiriye neza byuzuye kwemezwa k’urukingo n’ishami ryita ku buzima ku isi. Ntekereza ko ari ingenzi cyane.

Malaria, ndakubwiza ukuri, ni indwara mbi cyane, narayirwaye mbere. Ndishimye cyane kubera ko uru rukingo rwemejwe. ‘”

Dr Rose Jalang’o, umuhanga mu ikorwa ry’inkingo wo muri minisiteri y’ubuzima ya Kenya aganira Reuters we yagize ati;

“Narwaye malaria nkiri umwana no mu gihe nimenyerezaga umwuga, ndetse no mu gihe nitaga ku bana barwariye mu bitaro kubera malaria y’igikatu bari bacyeneye guhabwa amaraso kandi birababaje ko bamwe muri bo bapfuye.

Ni indwara nakuranye na yo, kandi kuba mbonye ibi byose mu buzima bwanjye, ni igihe gishimishije. ”

Hassan Osman, wo muri Sudan ubwo yahaniraga na radio ya BBC we yagize ati ;

” Malaria ni mbi cyane kandi ifite ingaruka mbi cyane ku buvuzi muri Afurika.ma

Ubu ndwaye malaria y’igikatu cyane, none ndi mu buriri. Mu kwezi kwa cumi iyo imvura iretse kugwa, habaho igihe cya malaria. Umubiri wanjye wose urimo guhinda umuriro mwinshi. Ntekereza ko malaria atari iy’abana gusa. Maze iminsi itatu ndi mu buriri. Ariko ni ikintu tuzi mu buryo buhoraho. “

Twitter
WhatsApp
FbMessenger