AmakuruUtuntu Nutundi

UK: Icyo abakecuru bari mu kiruhuko k’izabukuru basabye ubuyobozi bw’inzu babamo ntigisanzwe(Amafoto)

Abakecuru bari mu kigero cy’Imyaka 80 kuzamura mu gihugu cy’Ubwongeleza basabye inzu bahawe ya Milton Lodge ibafasha kwitabwaho bakagera mu zabukuru neza ko bagomba buri joro kwitabwaho n’abasore bakiri bato muri serivise zose bakeneye ndetse bakaba ari bo bagomba no kuzajya babagaburira.

Aba bakecuru ubwo bagezwaga muri iyi nzu babajijwe icyo baba bifuza kugira ngo barusheho kumererwa neza umwe muri bo witwa Joan Corp w’imyaka 89 y’amavuko avuga ko yumva ashaka umusore ukiri muto kandi mwiza.

Ibi byatumye abamubazaga bagira urujijo ku cyifuzo cye, bafata ko ibyo avuga asa n’uwikinira kugira asetse abantu arusha imyaka baraho, ariko byagaragaye ko ibyo yavugaga ari ukuri nyuma y’uko yakomeje kubisubiramo kenshi anasaba ko babimukorera vuba.

Bifuje ko abashinzwe kubitaho  babazanira abasore babiri bazajya bahemberwa serivise babahaye, gusa hagati aho ni uko basabye ko abo basore bazajya babafasha bambaye ubusa mu gihe babagaburira cyangwa babakorera massage ku mubiri.

Hakurikijwe icyifuzo cyabo, ubuyobozi bwa Milton Lodge bwashatse abo basore bemererwa kuzajya bahembwa bakaba bagomba gufasha abo bakecuru.

Nkuko amafoto abigaragaza, abasore bombi batangiye gukora akazi bigaragara ko abakecuru babyishimiye cyane kuko abasore bombi bubahirije ibyifuzo byabo bagakora serivise zose bambaye ubusa.

Nyuma yo gufata aba basore bagomba gukoresha uburyo bwose bushoboka bagakorera massage abakecuru bose ariko ibyo byose bakaba bagomba kubikora ntabyo kwikozaho umwenda n’umwe uretse akanda umuntu ugabura muri Resitora aba yambaye( Apron).

Benshi batunguwe no kumva ko abakecuru bari muzabukuru bifuza kwitabwaho n’abasore bakiri bato akarusha bakaba bagomba no kuba bambaye ubusa.

Aba bakecuru bifuje kwitabwaho n’abasore bamabye ubusa

Bagomba no kubakorera Massage y’umubiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger