AmakuruAmakuru ashushye

Uganda yongeye gusebya abanyarwanda yitwaje Coronavirus

Abayobozi bo muri Uganda batangaje ko bafashe ingamba zo gufunga ahantu hose hengerwa kanyanga ku girango abanyarwanda bajyaga gushakayo iyi kanyanga batazasubirayo mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Umunyarwanda yaciye umugani neza ati ubuze icyo anenga inka ayinenga icebe kandi urwishe ya nka ruracyayirimo, Uganda itangaje ibi nta minsi myinshi ishize ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuze ko abanyarwanda ari bo bari kujyana Coronavirus mu Rwanda.

Mu masaha make ashize nibwo ikinyamakuru gikorera muri uganda cyanditse inkuru igira iti ” COVID: Ubuyobozi bwa Kabale bwahagaritse kwenga Kanyanga kugira ngo bahagarike abanyarwanda bajyagayo kuyishaka.”

Iyi nkuru yakomeje ivuga ko ibi bije nyuma y’uko abayobozi bo muri Kabale batahuye ko abanyarwanda binjira muri Uganda bagiye gushaka Waragi izwi nka Kanyanga kugira ngo bajye kuyicuruza mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Kabale butangaza ibi mu gihe Leta y’u Rwanda irwanya ibiyobyabwenge bitemewe birimo niyi kanyanga ikorwa mu bitoki, imyumbati ndetse n’ibisheke. Kubyinjiza mu Rwanda ntibyinjiza no kubikwirakwiza mu Rwanda ntibyemewe ndetse n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ngo n’ubwo Waragi itemewe mu Rwanda , ngo abanyarwanda baracyajya kuyigura muri Uganda bakayinjiza mu Rwanda.

Lt. Col. Robert Nahamya, uyobora batayo ya 19 i Kabale muri Uganda hakaba hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, yabwiye umunyamakuru wa Chimpreports ko abanyarwanda bajya muri Uganda nta kindi kibajyanye uretse Kanyanga, ibintu byafashwe nko gutesha agaciro abanyarwanda.

Lt. Col. Robert yagize ati ” Aba banyarwanda baza hano baje gushaka ikintu kimwe gusa, ni Waragi (Kanyanga) nituyica ntibazongera kubona impamvu yo kuza.”

Umuyobozi w’agace ka Rubaya witwa Saime Twesigomwe, nawe yavuze ko abanya-Uganda benga Waragi barangamiye isoko ryo mu Rwanda kuko aribo bazigura bakazinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Ibi byose bibaye nyuma y’uko tariki 27 Werurwe leta ya Uganda yirukanye abanyarwanda barenga 300 bahagaba ibashinja kuba nyirabayazana wa Coronavirus muri iki gihugu.

Bamwe bahise bashyirwa mu isantere ya Kagogo, mu ya Cyanika no muri Nkumba mu gihe abandi bari muri Gicumbi ahitwa i Kageyo, hari n’abashyizwe mu mujyi wa Gicumbi aho bashakiwe Hotel ebyiri bacumbikishwamo, mu gihe hari n’abari Karambo na Rwesero.

Icyo gihe guverineri w’intara y’Amajyarugu Gatabazi yavuze ku makuru atangazwa n’abo Banyarwanda bakomeje kwirukanwa muri Uganda ati “Hari abo twaganiriye, abenshi ni abava Kampala na Nakivale. Iyo tubabajije batubwira ko babirukanye, mbere babanje kubabwira ngo Abanyarwanda babazaniye Coronavirus, babafata nk’aho ari bo bazana Virus muri icyo gihugu”.

Akomeza agira ati “Ntabwo tuzi ikiri inyuma y’ibi byose, ariko igihari ni uko, nk’uko amabwiriza abivuga imipaka irafunze ntawe ugomba kwambuka, ntawe ugomba kuza ariko noneho abo bari kuza bavuga ko babirukanye ngo basubire iwabo mu gihugu, ni yo magambo bakoresha”.

Aba birukanwe na Uganda bahise bakirwa na Leta Uganda bahabwa ubufasha ndetse bahita bashyirwa ahantu bagoma kumara iminsi 14 nkuko amabwiriza yo kurwanya Coronavirus abivuga ko umuntu wese uvuye mu gihugu kirimo Voronavirus aba agomba kumara iminsi 14 ari mu kato.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger