Amakuru ashushyePolitiki

Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda barenga 170 yari yarafunze

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Uganda igiye kurekura Abanyarwanda bari bamaze igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagera ku 176, aho ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umubano ushobora gusubira mu buryo.

Ibi Yabigarutseho ubwo yari mukiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatani who yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushizwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Dr Vincent biruta iburyo na prof Nshuti Manasseh ibumoso bwe

Dr Biruta yavuze ko muri iki gihe umugabo hagati yibihugu byombi hari ibimenyetso bigaragaza ko utameze meza  aho hakiri ibikorwa bibi byo guhohotera Abanyarwanda n’ibindi bimenyetso byiza by’abashobora kurekurwa.

Dr biruta mukiganiro n’abanyamakuru

Yavuze ko hari Abanyarwanda bagiye kurekurwa na Uganda bagera ku 176 minsi mike iri imbere

Ati “Dushobora kubyubakiraho tukajya mu cyerekezo cyiza. Turavugana umunsi ku wundi […] Irekurwa ry’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda ni ikimenyetso cyiza ariko twakora byiza kurushaho”.

Biruta yavuze ko kubera icyorezo cya Corona virus, inama zari ziteganyijwe zahagaze ariko ko hari kurebwa uburyo nk’inama za komisiyo zihuriweho n’ibihugu byombi ziga ku buryo bwo gushaka ibisubizo zaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Tumaze iminsi tuvugana na Uganda, tumaze iminsi tuvugana na Angola, tureba n’uburyo dukoresha ikoranabuhanga muri iki gihe inama zikaba, turashaka uburyo inama ya komisiyo yaba.

Nubwo hatasobanuwe icyo Uganda yagendeyeho ifata umwanzuro wo kurekura aba banyarwanda, niba yarasanze nta mpamvu zituma bafungwa [nta byaha bibahama] cyangwa niba bishingiye ku biganiro bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi mu gukemura amakimbirane amaze imyaka igera kuri itatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger