AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Uganda yasubije inyuma Amavubi ho imyanya 5 ku Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’, yasubiye inyuma ho imyanya itanu ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwerekana uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru.

Amavubi kuri ubu ari ku mwanya wa 133 ku Isi, mu gihe ku rutonde rw’ukwezi gushize kwa Nzeri yari ku wa 127.

U Rwanda rwatakaje imyanya itanu nyuma yo gutsindwa n’Imisambi ya Uganda mu mikino ibiri y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Iyi Uganda gutsinda u Rwanda byatumye izamukaho imyanya ibiri ugereranyije no mu kwezi gushize, dore ko kuri ubu ari iya 82 ku Isi n’iya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bindi bihugu byo mu karere biza imbere y’u Rwanda harimo Kenya ya 104 ku Isi na Tanzania ya 130.

U Rwanda ruri inyuma y’ibirwa bya Comores n’imbere y’ikipe y’igihugu ya Togo.

Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi ’Les Diables Rouges’ ni yo iri ku mwanya wa mbere ku Isi, imbere y’iya Brésil, u Bufaransa, u Butaliyani, u Bwongereza, Argentine, Espagne, Portugal, Mexique na Denmark ya 10.

Senegal ya 20 ku Isi ni yo iyoboye umugabane wa Afurika, igakurikirwa na Tunisia ya 27, Maroc ya 29, Algeria ya 30, Nigeria ya 36 na Misiri ya 44.

Ibihugu bitanu bya nyuma ku Isi ni San Marino ya 210, Anguilla ya 209, Ibirwa bya British Virgin bya 208, Ibirwa bya US Virgin bya 207 na Guam ya 206.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger