AmakuruImyidagaduro

Uganda yakoze ibidasanzwe muri Miss World 2018

Quiin Abenakyo wabaye Miss Uganda 2018 akaba ahagarariye iki gihugu muri Miss World 2018 iri kubera mu bushinwa yakoze amateka yitwara neza bituma Uganda igaragara muri 30 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.

Ibi ni ubwa mbere bibayeho guhera igihe Uganda yatangiye kwitabira iri rushanwa.

Yabonetse mu bakobwa icumi ba mbere bagaragaje ubuhanga bwihariye mu guhuza ikamba bahawe n’ibikorwa bihindura sositeye nziza kurushaho biciye mu cyiciro gikomeye cya ‘Head to Head Challenge’ aho bibanda cyane mu gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa.

Mu itora ryaciye kuri internet, abantu basaga miliyari ebyiri baratoye, na  Quiin Abenakyo atorwa mu bakobwa 20 bitwaye neza.

Aba bakobwa bahise bahatana mu kindi cyiciro maze kuri uyu wa 2 Ukuboza 2018 akanama nkemurampaka kemeza icumi ba mbere barimo Abenakyo .

Mu masegonda 90 yahawe yo kuvuga ibikorwa bye, yavuze ko yahinduriye ubuzima abakobwa batabarika bari hagati y’imyaka 14-19 bagiye baterwa inda bakiri bato.

Yavuze ko iwabo muri Uganda, umwangavu umwe muri bane aba yaratewe inda, ibi bikabakururira ibibazo by’uruhererekane ku isonga harimo kuva mu ishuri no kumeneshwa mu miryango.

Abakobwa 10 batowe bahise babona amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cya nyuma cya Miss World[muri Top30].

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byatangaje ko uyu mukobwa yavuze ko abashije kwandikira amateka igihugu cya Uganda cyamubyaye.

Abatsinze ni:

· Mauritius

· Venezuela

· Bangladesh

· Chile

· Malaysia

· India

· Singapore

· Thailand

· Mexico

· Uganda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger