AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda yahaye abasirikare bayo agakingirizo kihariye

Igisirikare cya Uganda cyashize hanze agakingirizo kitwa ‘Ulinzi’ kagiye gukoreshwa n’abasirkare mu rwego rwo kugabanya ikirakwira ry’ubwandu bwa Sida, utwo bukingirizo bwahawe izina rya ‘Ulinzi’

Umuryango ushinzwe kurwanya Sida mu gisirikare wifatanyije n’abasirikare mu gushyirahanze utwo dukingirizo dushya bafatahanyije n’amashirahamwe abiri ategamiye kuri reta,ari yo Population Services International (PSI) – Uganda na Pace Uganda.

Kuri utwo dukingirizo handitswe amagambo ashishikariza abo basirikare kudukoresha  agira ati ‘ntugire utikingiye’, ibi byakozwe mu guhamagarira abasirikare gukoresha agakingirizo igihe bashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Umukuru w’igisirikare kigwanira ku butaka muri Uganda, gen Leopord Kyanda ni we wari uyoboye uyu muhango wo kwerekana ako gakingirizo, aho yahamagariye abasirikare kujya barikingira mu guhe bakora imibonano mpuzabitsina kuko aribwo babasha kurwanira igihugu.

Gen Kyanda ati:” Igihe umusirikare ku giti cye adashobora kwirinda ntasobora kurinda igihugu cye ari na cyo gituma, nk’abasirikare twafashe iyi nzira, yo gutuma mugira amagara mazima kugira ngo mubashe kurwanira igihugu muri bazima.”

Uhagarariye PSI muri Uganda Dr Dorothy Braba yavuze ko ubu utwo dukingirizo ari utwo abagabo gusa ariko ko vuba aha bazashyira hanze nutwa abagore.

Yavuze ko uwo mugambi wavuye mu biro by’umukuru w’igihugu kandi ko uzoshyirwa mu bikorwa nk’abafasha ba UPDF.

Udukingirizo dushya twahawe abasirikare ba Uganda twise ‘Ulinzi’
Twitter
WhatsApp
FbMessenger