AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Uganda yaciye burundu inzoga zo mu masashe

Leta ya Uganda yabujije uruganda rukora inzoga zo mu masashe kongera kuzifurisha kuko ari kimwe mu bikomeje kubongamira ubuzima bw’ikiremwa muntu cyane cyane abatuye iki gihugu.

Ubusanzwe izi nzoga zikorwa zigashyirwa mu dushashe dutoya zikundwa n’abanyagihugu bafite amikoro make ndetse zikaba zikarishye. Kamwe kagura byibuze amadolari 0.13 arenga 117 y’u Rwanda.

Leta ya Uganda yari yarashyizeho ikigero cyo kugeza kuri 31 Vol, ku makampani asanzwe agurisha izi nzoga zo mu masashe kandi zikaba zigomba kutarenza ayo masashe n’amacupa apima milimetero 200 (200ml).

Umuyobozi muri Uganda ushinzwe ubucuruzi n’amakoperative Amelia Kyambadde, yabwiye BBC ko utwo dusashe twari dusigaye tugurwa n’abana b’abanyeshuri ku rwego rwo hejuru.

Yakomeje avuga kandi ko izi nzoga zari zisigaye zinyobwa ku rwego rurenze n’abantu bakuru cyane cyane abafite amikoro make.

Abanyagihugu ba Uganda batewe impungenge n’ihagarikwa ry’izi nzoga kuko bishobora kubangamura abari basanzwe bafite ubushobozi bwo kuba arizo bakwigurira.

Uganda iri mu bihugu binywa inzoga nyinshi ku mugabane wa Afurika.

Icyegeranyo cyakozwe muri 2018, n’ikigo mpuzamahangacyita ku buzima bwa muntuku Isi (OMS) kigamije kureba uko inzoga zinyobwa ku Isi, kivuga ko Uganda ari iya Karindwi ku rutonde rw’ibihugu binywa inzoga nyinshi muri Afurika.

OMS ivuga ko ibice 21 kw’ijana (21%) by’abanya-Uganda banywa inzoga zirenze urugero mu mwanya muto.

Iyo ngingo ya Leta ni imwe mu ngingo nke igihugu cya Uganda cyafashe mu ntumbero y’ukurwanya ubusinzi bukabije.

Uganda nta tegeko ryanditse ifite rivuga ibijanye n’inzoga cyangwa ibijyanye no kuzamamaza.

Ariko leta ivuga ko irategura itegeko rizagenga ibijanye n’inzoga zikorerwa mu gihugu.

Icyegeranyo cyo mu mwaka wa 2014 cyasohowe na OMS cyerekana ko  Uganda ari yo ya mbere inywa inzoga nyinshi gusumbya ibindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, imbere ya Tanzaniya, u Rwanda, u Burundi na Kenya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger