AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda: Umugore yabuze imodoka imujyana kwa muganga umugwaneza amutwara ku gitogoto

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro babonye ifoto yerekana umugore wari wabuze uko ajya kwa muganga kubera kubura imodoka maze umugwaneza akamutwara ku gitogototo.

Ni ifoto yafashwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru  Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda, muri Uganda imodoka ntizemewe gutwara abantu ndetse abantu nabo basabwe kuguma mu rugo muri ibi bihe bya Coronavirus. Ibikorwa byose byarafunzwe hasiraga ahacururizwa ibirirwa, imiti n’ibindi bikoresho byibanze nkuko  byatangajwe na Perezida Museveni wa Uganda.

Iyi foto yashyizwe hanze kuri uyu wa mbere, yerekana umugabo uri gusunika ku gitogotogo umugore wavunitse ukuguru, wari wabuze imodoka imugeza ku bitaro aho yari yahawe gahunda na dogiteri.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo uyu mugabo yafotowe ari kugerageza gutwara uyu mugore kwa muganga ahitwa Arua kugira ngo abashe kuvurwa imvune ikomeye yagize igufa ry’ukuguru kwe rigacika.

Kuwa Gatanu w’iki Cyumweru gishize nibwo uyu mugore yagowe no kugera kwa muganga kubera ko moto n’imodoka bitwara abagenzi byahagaritswe ndetse n’ingobyi z’abarwayi zikaba ari nke cyane muri Uganda.

Abantu benshi bavuze ko uyu mwanzuro wa perezida Museveni ari mwiza ku kurwanya COVID-19 ariko hagombaga kuba harateguwe uburyo bwo gufasha abantu bagize ikibazo cy’uburwayi kugera ku bitaro.

Abantu benshi bavuze ko muri Uganda bakwiye gutekereza ku buryo abarwayi bakoroherezwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger