AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uganda: Stella Nyanzi watutse Perezida Museveni agiye guhabwa indishyi

Urukiko rukuru rwa Uganda rwategetse Leta ya Uganda kwishyura Stella Nyanzi, wigisha muri Kaminuza indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 50 z’amashilingi ya Uganda kubera yangiwe gukorera ingendo hanze y’igihugu.

Kuwa Mbere uru rukiko  rwanzuye ko Stella Nyanzi ahabwa iyi ndishyi kubera ko yahonyangiwe uburenganzira bwe  bwo gutemberera hanze y’igihugu nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Ikigo gishinzwe urujya n’uruza rw’abantu mu gihugu no hanze ya cyo cya Uganda, cyahagaritse urugendo rwa Stella Nyanzi kuwa 19 Werurwe 2017, ubwo yari ategerejwe kwitabira inama yahujije abigisha muri za kaminuza muri Amsterdam mu Buholande.

Akimara kwangirwa kuva mu gihugu, yagaragaje ko uhonyangiwe uburenganzira ndetse ko ubwo yateguraga uru rugendo yakoresheje amafaranga mesnhi ashakisha ibyangombwa by’urugendo (Visa n’itike y’indege ndetse na Hotel yagombaga kuraramo).

Umucamanza Henrietta Wolayo asoma uru rubanza, yavuze ko leta yarenze ku ingingo ya 24 y’ibwirizwashingiro ry’icyo gihugu.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu agomba kubahirizwa uburenganzira bwe n’ubuzima bwe, nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru The Observer.

Stella Nyanzi azwi cyane ku byo yandika ku rubuga rwa Facebook birwanya ubutegetsi, mbere bimwe ugasanga birimo amagambo akakaye.

Afatwa nk’umuntu wigumura ku butegetsi buriho muri Uganda, yafunzwe amezi agera kuri 18 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutukira Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu ruhame akoresheje urubuga rwa Facebook.

Inkuru y’itabwa muri yombi rye ashinjwa kwibasira umuryango wa Perezida Museveni

Umugore yatawe muri yombi azira kwibasira umuryango wa Perezida Museveni

Twitter
WhatsApp
FbMessenger