AmakuruInkuru z'amahanga

Uganda: Polisi yataye muri yombi umugabo n’umugore we bakekwaho kwihekura

Ku mugoroba wo kuya 17 Ukwakira nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umugabo n’umugore we bishe umwana wabo w’imyaka 2 kuri ubu ngubu bakaba bari mu maboko ya Polisi.

Aba ni Patrick Busuulwa w’imyaka 23 n’umufasha we Allen Mukirwa bombi bakaba batuye mu gace ka Bulaga – Ssumbwe ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Wakiso nyuma y’uko abaturanyi b’aba bantu batanze amakuru kuri ubu bwicanyi bwo kwihekura kuri polisi.

Mu itangazo polisi yo muri aka gace yashyize ahagaragara muri iri joro ryo kuya 17 Ukwakira yatangaje ko Buslwa yakubise uyu mwana muto imigeri kugeza ubwo amwishe hanyuma akajugunya umurambo mu kidendezi cy’amazi mu gishanga cyari kiri hafi yo muri uru rugo kugirango azimangatanye ibimenyetso.

Ubwo polisi yahururaga itabaye yasanze umurambo wamaze kujugunywa ihita itangira gukora iperereza iza gusanga umurambo w’umwana aho wari wajugunywe mu gishanga, ihita imukuramo byihuse kugirango ajye gushyingurwa n’abaturanyi b’uyu muryango.

Umuvugizi wa polisi yo mu mugi wa Kampala Bwana Luke Owesigyire yahamije aya makuru ko umwana yishwe akajugunywa mu gishanga kuri ubu umurambo we ukaba uri mu bitaro  bya “Mulago National Referral  hospital” kugirango ukorerwe isuzuma nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Daily monitor.

Uyu mugabo n’umugore we kuri ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Wakiso mu gihe iperereza rigikomeje nk’uko umuyobozi wa polisi yo muri Kampala  Bwana Owesigire yabitangaje.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru undi mugabo yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 mu gace ka Mukono.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger