AmakuruPolitiki

Uganda: Museveni yafashe icyemezo cyo guca burundu betting

Umukuru w’igihugu cya UgandaYoweri Kaguta Museveni, yategetse ko nta Company ikora ibijyanye no gukina imikino y’amahirwe (betting) izongera guhabwa ibyangombwa byo gukorera mu gihugu cye.

Perezida Museveni kandi yategetse ko ama-company nkaya asanzwe akorera muri Uganda atemerewe kuvugurura amasezerano mu gihe ayo afitanye na leta ya Uganda azaba arangiye.

Iby’aya makuru byahishuwe na David Bahati usanzwe ari umunyabanga wa leta ya Uganda, muri Minisiteri y’igenamigambi. Hari mu birori byo gusoma Misa y’umuganura ya Bishop George Bagamuhunda wabereye i Kabale ejo ku cyumweru.

Bahati yavuze ko iki cyemezo cyafashwe ku bw’ubusabe bwa bamwe mu bayobozi b’amadini bwari bukomeje kwiyongera.

Icyemezo cyo guca betting muri Uganda kije nyuma y’imyaka ibiri leta ya Uganda ishyizeho amabwiriza akarishye yerekeye ibijyanye no gutega ku mikino y’amahirwe. Aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa agena igihe cyo gukinira iyi mikino ndetse n’imyaka y’abemerewe kuyikina.

Muri iki gikorwa cy’i Kabale, Perezida Museveni binyuze muri Bahati yashimimagije abayobozi b’amadini cyane Bishop Bagamuhunda uyobora Diyosezi ya Kigezi ku bw’umurava n’ubwitange akomeje kugaragaza mu bijyanye no guteza imbere Uganda, ugereranyije n’abamubanjirije.

Museveni kandi yasabye Abanya-Uganda guhuza imbaraga mu rwego rwo guhashya ruswa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger