AmakuruAmakuru ashushye

Uganda: Museveni agiye gutaha ikiraro kirekire cyubatse kuri Nile (+AMAFOTO)

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa 17 Ukwakira 2018 atangiza ku mugaragaro ikiraro kirekire cyubatse hejuru y’umugezi wa Nile mu gace ka Jinja.

Iki kiraro cyubatswe muri Uganda ku nkunga y’Ubuyapani ifatanyije na Uganda kikaba gifite uburebure bwa metero 525m. Cyuzuye gitwaye miliyari 450 z’ amashilingi , iki kiraro cyatangiye kubakwa mu 2014 gifite nibura uburambe bw’imyaka 120.

Chimpreports yatangaje iyi nkuru, ivuga ko umuhango wo gutaha iki kiraro uzitabirwa n’abahagarariye igihugu cy’ Ubuyapani muri Uganda, abayobozi b’ ikigo cya Uganda gishinzwe imihanda n’abandi bayobozi bakuru bigihugu.

Kugeza ubu umutekano wakajijwe muri kariya gace iki kiraro cyubatsemo . Iki kiraro ni cyo kirekire muri Afurika kibayeho cyubatse hejuru y’amazi cyangwa umugezi , gifite ubugari bwa metero 22,9, gifite inzira igenewe abanyamaguru ingana na metero 2,25. Mu masaha y’ ijoro gifite amatara amurika.

Iki kiraro bimwe mu byitezwe kuri cyo ni ukuzamura ubukungu bwa Uganda n’ akarere ka Afurika y’ Iburasirazuba binyuzwe mu bwikorezi n’ ingendo mu muhora wa ruguru.

Igishushanyombora cy’iki kiraro
Ikiraro kimaze kuzura

Mbere kikicyubakwa
Nijoro iki kiraro gifite amatara agicanira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger