AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Uganda : Lt Gen Muhoozi yaburiye uzibeshya wese akagerageza guhirika se k’ ubutegetsi

Umuhungu w’umukuru w’igihugu cya Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umugaba w’igisirikare kirwanira ku butaka, yanditse mu butumwa kuri twitter aburira abasirikare bazibeshya bakugumura ku butegetsi.

Muri ubwo butumwa yifashishije n’ifoto ya Col Mamady Doumbuya, uherutse guhirika ubutegetsi Guinea Conakry bagakuraho Perezida Alpha Condé.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko abasirikare bahirika ubutegetsi bakwiye gushyirwa ku murongo.

Yavuze ko uwagerageza gukoresha imbaraga akuraho ubutegetsi, ingabo za Uganda bitazitwara umunsi ngo iyo Coup d’Etat ibe iburijwemo.

Mu Cyumweru gishize, aganira na France 24 Perezida Museveni yasabye abakoze Coup d’Etat muri Guinea kurekura ubutegetsi, avuga ko imigenzereze nk’iyo yo guhirika ubutegetsi itajyanye n’igihe kuko ari ibyo mu myaka ya kera.

Ati “Bahozeho mu myaka ya 1960s – Bari kimwe mu bibazo bya Africa, niyo mpamvu namaganye Coup d’Etat,”

Perezida Yoweri Museveni ni umwe mu barambye ku butegetsi muri Africa aburiho kuva mu 1986

Alpha Condé washakaga manda ya gatatu muri Guinea, yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare tariki 5 Nzeri 2021, Abamuhiritse bamushinjaga kuyobora nabi igihugu no kwimakaza ruswa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger