AmakuruAmakuru ashushye

Uganda iragira inama abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna

Uganda iragira inama abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yaho u Rwanda ruvuze ko ruwufunguye by’agateganyo ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Umuvugizi wa leta ya Uganda, Ofwono Opondo avuga ku cyemezo cy’u Rwanda, yagize ati: “Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Opondo yavuze ko nubwo uyu mupaka wafunguwe ariko leta “ikomeje kugira inama abaturage kudakoresha umupaka wa Gatuna”

“Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Nyuma y’amezi atatu uyu mupaka – ukoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi – ufunze, u Rwanda rwawufunguye by’agateganyo ngo rugerageze imirimo yo kuwuvugurura yakorwaga.

Uyu mupaka wafunzwe mu kwezi kwa kabiri mu gihe amakimbirane ya politiki yari arimbanyije hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi. N’ubu umwuka mubi uracyatutumba.

Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka bitunguranye ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura. Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze.

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko  icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kikiriho.

 

 

 

Itangazo rya RRA rimenyesha abantu bose ko uyu mupaka ushobora gukoreshwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri byo kugerageza imirimo yakozwe niba itabangamiye urujya n’uruza rw’abantu baca kuri uyu mupaka
U Rwanda rugeze hafi 100% kugira ngo rube rurangije imirimo yo kuvugurura umupaka wa Gatuna

Kuruhande rwa Uganda ubona ko hari imirimo yari yaratangiye ariko isa niyahagaze

src: BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger