Amakuru

Uganda: Impanuka y’ikamyo yahitanye abasaga 10, abandi benshi bayikomerekeramo

Abantu 12 ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu mpanuka y’ikamyo yabereye Kisoro mu majyepfo ashira uburengerazuba bwa Uganda, mu gihe abandi 30 bakomerekeye bikabije muri iyi mpanuka yabaye mu ijoro ry’ejo ku wa mbere.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Kisoro Charles Okotto, yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu ma saa tanu y’ijoro ry’ejo ku wa mbere, ikaba yabereye mu birometero 14 uvuye Kisoro mu mujyi.

Yavuze ko abenshi mu baguye muri iyi mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo ari abacuruzi bavaga Rubanda bajya kurema isoko ryo mu mujyi wa Kisoro rirema 1 mu cyumweru.

Okotto yakomeje avuga ko mu bapfiriye muri iriya mpanuka harimo babiri batabashije kumenyekana umwirondoro wabo kuko nta cyangomba na kimwe kibaranga bari bafite. Iyi mpanuka ikimara kuba abayipfiriyemo ndetse n’abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kisoro.

Ni mu gihe Boaz Arineitwe uyobora ishami rya polisi ry’imibanire n’abaturege muri Kisoro yavuze ko bakeka ko iyi modoka yagize ikibazo cy’imbaraga. Yanongeyeho kandi imifuka y’ibirayi, ibishyimbo ndetse n’ibindi bicuruzwa biri mu byagwiriye abagenzi.

Deus Tumuranzi, umwe mu barokokeye muri iyi mpanuka yavuze ko umushoferi w’iyi kamyo yavaga ahitwa Mengo ho muri District ya Rubanda yananiwe kugumisha imodoka mu muhanda bikarangira irenze umuhanda, abari bayirimo bakisaga mu gishanga ari na ho bamwe bapfiriye.

Nyuma yo kubona ibyabaye, Shafique Ssekandi usanzwe uri komiseri ushinzwe abaturage muri Kisoro, yasabye abashoferi bakoresha umuhanda Kabale –Kisoro kujya bigengesera bakirinda umuvuduko ukabije kandi bakitegereza ibimenyetso byo ku mihanda kuko uriya muhanda ufite amakoni mabi kandi menshi.

Yanasabye abapolisi bakora mu muhanda kujya bagenzura cyane imodoka ziba zigaragara ko zipakiye cyane, dore ko ngo iyi modoka yari ipakiye imifuka 25 y’ibirayi, abantu 47, ibyuma by’imodoka ndetse n’amakaziye y’inzoga.

Amazina y’abaguye muri iyi mpanuka.

Sarafina Kemigisha w’imyaka 54
Apolinali Paku w’imyaka 54
Vastina Kesande w’imyaka 26
Moses Arineitwe w’imyaka 27
Rogers Imanishimwe w’imyaka 19
Scovia Orishabaw’imyaka 30
Adrine Nyanamahirwe w’imyaka 28
Bella Tindimwebwa w’imyaka37 wapfanye n’agakobwa ke k’imyaka 2.

Mary Nyiramengeze w’imyaka 65.

Imifuka y’ibirayi, ibishyimbo, amakaziye y’inzoga ni byo byari bivanze n’abantu bari mu ikamyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger