AmakuruPolitiki

Uganda : Ibihano bikomeye k’umuntu uzafatwa atambaye agapfukamunwa

Mu gihugu cya Uganda mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana na COVID19 hakomeje guhsyirwa ingamba zikomeye zo guhangana niki cyorezo gikomeje kugenda cyinduriza mu bice bitandukanye by’Isi.

Kuri ubu muri iki gihugu Minisitiri w’ubuzima Dr Jane Ruth Aceng yatangaje lo uzafatwa atambaye agapfukamunwa azajya afungwa amezi abiri muri Gereza kubera kurenga aku mabwiriza yo kwirinda COVID19.

Si abatambaye agapfukamunwa gusa ahubwo iri tegeko rireba kandi abajya mukivuge cy’abamntu n’abagenda kuri za moto bahekanye.

Minisitiri Ruth Aceng ibi yabitangaje ubwo yari ari kuvuga ahoigihugu gihagaze mubinjayeny n’ubwirinzi bwa COVID19, aya mabwiriza azakomeza muri igihr Uganda iri muri gahunda ya guma murugo.

Ubundi muri iki gihugu ntagihano cyari kiri ku muntu wafatwagwa atambaye agapfukamunwa, muri iki gihugu hari ubwoko bushya bwa COVID19 bukomeje guhitana benshi , muri iki gihugu nk’uko byatangajwe na DR Jane Ruth ni uko mu mujyi wa Kampala ubwandu bwagabanutseho 50%.

Muri Uganda nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima hamaze gutahurwa abanduye coronavirus bangana naa 84,082 abapfuye agera ku 1.111 na aho abakize bagera kuri 54,158, abamaze guhabwa urukingo rw’iki cyorezo bagera ku 861,645.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger