AmakuruImyidagaduro

Uganda hatowe ba Miss na Mister babana n’ubwandu bwa Virus itera Sida (+Amafoto)

Mu bi birori ngarukamwaka bitegurwa na Y+ Beauty Pegeant mu mujyi wa Kampala hatowe Miss na Mister bahiga abandi mu bwiza murubyiruko rwa Uganda rubana n’ubwandu b’agakoko gatera Sida.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryakeye ku wa 23 Ugushyingo  muri Sheraton Hotel ibi birori bihuzwa n’umunsi mukuru urubyiruko rwo muri Uganda rubana na Virus itera Sida (Uganda Network of Young People Living with HIV (UNYPA).

Muri ibi birori uwitwa Nabanoba Alice Vivian niwe wegukanye ikamba rya Miss Y+ 2018-2019 naho Niwamanya Hillary yegukana ikamba rya Mr Y+ 2018-2019.

Nabanoba Alice Vivian niwe wegukanye ikamba rya Miss Y+ 2018-2019
Niwamanya Hillary na Nabanoba Alice Vivian  ni batowe nka Mr na Miss wa babana nubwandu bwa Virus itera Sida

Ibirori byasusurukijwe n’umuhanzikazi Rema Namakula wo muri Uganda

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger