Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Uganda: Gen. Kasirye Ggwanga yapfiriye mubitaro bya Nakasero

Retired  Maj. Gen Kasirye Gwanga,wari mu bakomeye barwaniye igisirikare cya NRA (National Resistance Army) mu rugamba rwo kubohora Uganda, yitabye Imana mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri  mu bitaro bya Nakasero aho yari amaze igihe arwariye.

Amakuru avuga ko Rtd  Gen. Ggwanga yari afite uburwayi yari amaranye igihe kirekire, nyuma aza kujyanwa arwarira mu bitaro bya gisirikare i Kampala.

Gwanga wari uyoboye itsinda ry’ingabo za NRA zafashe Umujyi wa Kampala mu 1986, ni umwe mubasirikare bakomeye bari bazwiho kuvuga ibibari ku mutima batarya iminwa, cyane anenga ibitagenda neza mu miyoborere y’igihugu cya Uganda.

Uretse kuba yarabaye umusirikare ukomeye mu gisirikare cy’iki gihugu, Gen Ggwanga yanabaye cayimani (chairman) w’akarere ka Mubende.

Muri 2005 ni bwo yari yasezerewe mu gisirikare cya Uganda, gusa asaba gukomeza kugikorera nyuma aza kubyemererwa n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda.

Muri 2018 ni bwo Gen. Ggwanga yazeye  mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 47, nyuma gato yo kuzamurwa mu ntera avanwe ku ipeti rya Brigadier General akagirwa Major General.

Gen. Gwangwa numwe mubagabo batigeze bashyigikira nagato igitekerezo cyo gutema amashyamba muri Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger