AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uganda: Gen Kale Kayihura yarekuwe atanze ingwate

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda ruherereye Makindye, rwamaze kurekura General Kale Kayihura wahoze ayobora igipolisi cya Uganda gusa asiga atanze ingwate.

Gen Kayihura yategetse gutanga miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda nk’ingwate mu gihe yaba atorotse, mu gihe abishingizi be barimo Maj Gen Sam Kavuma, Maj Gen James Mugira na Hon Rose Tumusiime batswe angana na miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda adasubizwa.

Mu mabwiriza Gen Kale Kayihura yahawe, harimo ko atagomba kurenga imbibi za Kampala kandi ntiyibeshye ngo abe yajya hanze y’igihugu keretse abiherewe uburenganzira n’uru rukiko rwa gisirikare.

Yategetswe kandi kujya yitaba urukiko buri wa mbere w’ukwezi ndetse no mu yindi minsi mu gihe bibaye ngombwa.

Mu byo yasabye, Gen Kayihura yavuze ko akeneye kujya i Nairobi muri Kenya mu rwego rwo kwivuza.

General Kale Kayihura yatawe muri yombi muri Kamena uyu mwaka. Ni ubwa mbere yasohoka muri gereza mu gihe cy’ayo mezi abiri yari amaze mu buroko. Mu byo akurikiranweho, harimo kutuzuza inshingano yari afite nk’umukuru w’igipolisi harimo izo kurinda umutekano w’igihugu, ndetse n’icyaha cyo gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.

Ibyaha Kayihura ashinjwa n’ibyaha bikomeye cyane ugendeye ku mategeko mpanabyaha ya Uganda, bityo mu gihe yaba ahamwe na byo akaba ashobora no gukatirwa igihano cy’urupfu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger