Amakuru

Uganda: Bari kubyiganira kwandikisha Sim Card

Muri Uganda ibihumbi by’abantu batonze imirongo kugira ngo bandikishe Sim Card zabo ndetse n’abazitaye babe bahindurirwa bagahabwa izindi mu gihe muri iki gihugu hasohotse itegeko risaba buri wese kwiyandikishaho Sim Card akoresha.

Ibi bibaye nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gihsishwe indangamuntu mu gihugu cyta Uganda cyahaye ibigo by’itumanaho imashini zo kwifashisha mu gihe bari kubarura Sim Card.

Leta yasabye bibigo by’itumanaho kubarura Sim Card zose zikoreshwa muri iki gihugu ndetse n’izatawe zikagarurwa ku murongo nyuma y’uko ibyaha bikorwa hifashishijwe Telefoni byari bimaze gufata indi ntera . Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’indanmgamuntu Judy Obitre-Gama, avuga ko ibikorwa byo kubarura Sim Card birimbanyije.

Iki gikorwa cyo kubaruza Sim Card kibaye nyuma y’uko byari byagiye bigenda biguru ntege ndetse bakagenda bongera igihe cyo kuba bamaze kuzibarura  dore ko mu nama y’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi yari iyobowe na Perezida Museveni ku  wa 22 Gicurasi yari yategetse ko kwandikisha  Sim Card byarangira taliki 30 Kanama 2017 ariko kugeza ubu biracyakorwa.

Batonze umurongo ku bigo by’itumanaho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger