AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Uganda: Abaryamana bahuje igitsina bari mu mazi abira

Minisitiri w’imyitwarire iboneye n’ubunyangamugayo wa Uganda yongeye kugaragaza ko hari gahunda yo gusubizaho itegeko ritavugwaho rumwe n’abantu batandukanye rihana abatinganyi.

Iryo tegeko ryari ryakuweho n’urukiko rw’itegekonshinga mu mwaka wa 2014.

Minisitiri Simon Lokodo yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umushinga w’itegeko mushya numara guhinduka itegeko, abahuza ibitsina b’igitsina kimwe bazajya bahanishwa igihano cy’urupfu.

Yagize ati: “Itegeko rijyane n’igihano cy’urupfu ryacu kuri ubu rifite aho rigarukira. Ribifata gusa nk’icyaha. Turashaka ko risobanura neza ko buri muntu wese unakora ibijyanye no kwamamaza no gushyira [mu butinganyi] na we agomba guhanwa. Abakora ibikorwa bikaze bazajya bahanishwa igihano cy’urupfu”.

Bwana Lokodo yongeyeho ko “ubutinganyi butari muri kamere y’Abanya-Uganda” kandi ko habayeho “kubushishikarizwa cyane n’abatiganyi” mu mashuri. Yavuze ko ababikora baba bakwirakwiza “ibintu bitari ukuri bavuga ko [abantu] bavuka bameze gutyo”.

Mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2014, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeje nk’itegeko umushinga w’itegeko – wari uzwi ku izina rya “Ica abatinganyi” – mu gukaza ibihano ku batiganyi.

Nyuma yaho urukiko rw’itegekonshinga rwaburijemo iryo tegeko mu kwezi kwa munani k’uwo mwaka, rwanzura ko abadepite bari bemeje uwo mushinga w’itegeko umubare usabwa wabo utari wuzuye bityo ko binyuranyije n’amategeko.

Bwana Lukodo yavuze ko uwo mushinga w’itegeko mushya, uzagezwa mu nteko ishinga mategeko mu byumweru biri imbere, ushyigikiwe na Perezida Museveni n’abadepite.

Yabwiye televiziyo NTV yo muri Uganda ko yizeye ko azabona umubare wa ngombwa wa bibiri bya gatatu by’abadepite bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko.

Ati: “Tumaze igihe tuganira n’abadepite kandi turi kubakoramo ubukangurambaga ku bwinshi… hari benshi bawushyigikiye”.

Mu myaka itanu ishize, leta z’i Burayi n’Amerika, zirimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zafatiye Uganda ibihano bijyanye n’ingendo zo mu mahanga, ziba zihagaritse imfashanyo ndetse zihagarika n’amahugurwa mu bya gisirikare.

Bwana Lokodo yavuze ko Uganda yiteguye guhangana n’uwo ari we wese utazishimira ubu bukangurambaga bujyanye n’umushinga w’itegeko rirwanya abatinganyi.

Ati: “Ntabwo dukunda gukorera ku bwoba”.

“Nubwo tuzi ko ibi bizarakaza abadutera inkunga mu ngengo y’imari no mu miyoborere, ntabwo dushobora guca bugufi gutyo gusa imbere y’abantu bashaka kudushyiramo umuco utari uwacu”.

Mu mategeko ariho ubu muri Uganda – yo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza, imibonano mpuzabitsina mu batinganyi ihanishwa igihano gishobora kugera no ku gifungo cya burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger