AmakuruImyidagaduroUmuziki

Uganda: Abakomeje kwigabiza imitungo ya Radio mu nzira zo gushyikirizwa ubutabera

Nyuma y’amezi abiri umuririmbyi Mowzey Radio yishwe, Abamaze kwigabiza imitungo ye harimo amasambu, inzu ndetse n’imodoka z’igiciro bagiye gutangira gukurikiranwa mu nkiko.

Moses Ssekibogo uzwi cyane nka Mowzey Radio yavuyemo umwuka ku wa 01 Gashyantare 2018 azize inkoni yakubitiwe mu kabari kitwa De Bar gaherereye Entebbe, mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2018.

Urupfu rw’uyu muririmbyi rwakurikiwe n’ibibazo byazamuwe n’abantu bandikiraga umubyeyi we bamusaba ko yakwemera bakagurisha imitungo bari bafatanyije n’umuhungu we bakagabana amafaranga, ari na ko bamutera ubwoba ko naramuka abyanze ashobora kuzakurikira umuhungu we.

Mowzey Radio akiri ku isi y’abazima.

Ibyo bimaze guhosha, hadutse ikindi kibazo cy’abatangiye gukoresha indirimbo nshya z’uyu nyakwigendera mu nyungu zabo bwite, cyo kimwe n’abibye disks z’uyu muhanzi zari ho indirimbo yateganyaga gushyira haze atarapfa kuri ubu bagishakishwa.

Katende na Ssempebwa bunganira mu mategeko Mowzey Radio mu by’imitungo, bihanije abantu bavogereye imitungo ya nyakwigendera ndetse babamenyesha ko nihagira uwongera kubikora azagezwa imbere y’ubutabera.

Radio, umwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane muri Uganda.

Ibaruwa basohoye yagiraga iti “Ubu twamaze kumenya ko hari abantu benshi batangiye kongera gusubiramo indirimbo za nyakwigendera Radio, abandi bakaziririmba mu buryo bwabo kandi nta burenganzira nyir’umutungo yabahaye.”

Aba banyamategeko bavuze ko biteguye kugana inkiko nihagira umuntu uwo ari we wese wongera gukoresha indirimbo za Radio mu bikorwa bigamije ubucuruzi nko kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye.

Mowzey Radio yasize imitungo myinshi irimo inzu, imodoka zihenze, ubutaka n’ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala. By’umwihariko, Mowzey yasize akoze indirimbo nyinshi zitarasohoka gusa hari amakuru avuga ko disk zari zibitseho yibwe n’umuntu ugishakishwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger